Tonzi yasohoye Album ya Cyenda ‘Respect’ yahuriyemo n’ibizazane

Uwitonze Clémentine uzwi nka Tonzi yashyize hanze album ye ya cyenda yise Respect,avuga ko yakoze indirimbo ageze hagati agira ibibazo by’uburwayi, ariko arakomeza kugeza irangiye.

Tonzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2024, ubwo yashyiraga hanze iyi Album iriho indirimbo 15.

Iyi Almbum ‘Respect’ igizwe n’indirimo zitandukanye ziriho iyo yise ’Respect’ yayitiriye, ’Nshobozwa’,’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ yakoranye na na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ yakoranye na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ,Tonzi yavuze ko indirimbo yise ‘Kora’ ifite umwihariko kuko yayikoranyeho n’abahanzi 15 barimo Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira ndetse na Grace de Jesus.

Tonzi yagaragaje ko yamaze imyaka ibiri akora kuri iyi album, kuko yatangiye kuyikoraho kuva muri Nyakanga 2021, aza kugira ibibazo by’uburwayi ariko arayikomeza.

Ati “Iyi album nayitangiriye mu Bubiligi i Bruxelles icyo gihe nari ntwite inda y’amezi arindwi. Nayikoze ntazi ko ari album izitwa ‘Respect’ icyo gihe nayi

koranye na Didier Touch turabiganira, kubera ibihe nari ndimo numvaga ko nzahita ngaruka ngakora igitaramo mu 2022, ariko icyo gihe ntabwo byakunze. Ndashima Imana ko iki gihe aricyo Imana yashimye ko isohokeramo.”

Yakomeje agira  ati “Naje kurwara mu muhogo nyuma yo kubyara. Naravuze nti noneho bigenze gute, byari nk’igitero ariko kuri njye iyi album ni intsinzi. Wa mwaka w’uburwayi nahanganyemo n’umwanzi nkuyemo album.”

Indi ndirimbo yakomojeho ifite umwihariko ni ‘Nshobozwa, kuko yitsa ku buzima bwe .

- Advertisement -

Ati “Ni indirimbo nanditse mbaza Imana, uburinzi ingirira burandenga.Nabaye igikoresho Imana yanyujijemo,kubasha kunyuzamo amashimwe nshima Imana.”Izi ndirimbo zose zifite aho zihuriye ubuzima bwange.”

Tonzi amaze imyaka 30 mu muziki uhimbaza Imana bityo akavuga ko  adateze gucika.

Ati “Kuba ndirimba ni uko biri mu bingize.Nta mpamvu yo gucika intege.Iyo nza kuba ndi umuntu ucika nakabaye narabivuyemo.Imana irizerwa, ahari iyerekwa (Vision)haba no guhabwa umugisha(provision).Imana ifite ukuntu igenda ibikora kuko ari yo yampaye iyerekwa.”

Iyi album ‘Respect’ iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ndetse ushobora kwifashisha uburyo bwa MTN Mobile Money ukagura iyi album ukanze *182*8*1*687603#

Tonzi arateganya igitaramo cyo kumurika iyi album  kizaba ku wa 31 Werurwe 2023. Ntabwo abahanzi bazamufasha mu gitaramo cye cyangwa aho kizabera biratangazwa.

Tonzi yamuritse Album ya cyenda yise ‘Respect’
Itangazamakuru ryaganiriye na Tonzi umaze imyaka 30 mu muziki wo guhimbaza Imana

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW