Tshisekdi yaciye agahigo, kurahira kwe kwitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 18-AMAFOTO

Félix Tshisekedi Tshilombo yarahiriye kuyobora  Republika ya Demokarasi ya Congo , manda ye ya kabiri, nyuma y’amatora yaranzwe n’akajagari, yizeza  umutekano na demokarasi Abanye-Congo.

Ni umuhango wabereye muri sitade ya Martyrs yo mu mujyi wa Kinshasa, witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 18  na za guverinoma bo ku mugabane wa Afurika ndetse n’intumwa zo mu bihugu bitandukanye.

Agiye kuyobora Congo mu gihe cy’imyaka itanu aho afite umukoro wo kongera kubanisha Abanye-Congo no guharanira iterambere ry’iki gihugu.

Afite kandi guhuriza hamwe Abanyecongo, akiyunga na Joseph Kabila,gukemura ikibazo cya AFC/M23 ,Kureba uko ihererekanya ry’ubutegetsi rizasugira.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango,yijeje Abanye-Congo guharanira ubumwe  no guteza imbere iki gihugu ,hahangwa imirimo itandukanye ku bene gihugu.

Yongeyeho ko “azaharanira ko ifaranga ry’igihugu rigira agaciro kandi ubukungu bw’igihugu bukarushaho gutera imbere.”

Yashimangiye ko igihugu cye kizarahanira demokarasi no kurengera umuturage.

Perezida Tshisekedi yavuze kandi ko azishangira umutekano muri za teritwari z’igihugu no mu gihugu muri rusange.

ISESENGURA

- Advertisement -

Ni uwuhe mwihariko w’irahira rya Tshisekedi?

Usibye kuba uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu byinshi byo muri Afurika, wanaranzwe no guha icyubahiro n’agaciro abayobozi b’umuco ba Congo, basa nk’abakiriye indahiro ye.

Uyu muhango kandi waranzwe no guha umwanya abihaye Imana ndetse n’amadini atandukanye kugira ngo bamuragize Imana.

Tshisekedi yaje mu modoka ya gisirikare idasakaye, agaragara arinzwe cyane, imbere ye hari moto n’amafarasi.

Perezida Felix Tshisekedi yatsinze amatora yari ahaganyemo n’abandi bakandida ku majwi 73,34%.

Yakurikiwe na Moise Katumbi wamukurikiye yagize  amajwi  angana na 18,08%,Martin fayulu   angana 5,33%, Adolphe Muzito (1,12%) Denis Mukwege yagize angana na 1%.

Stade ya Martyrs yari yakubise abaje  kureba irahira rye
Umugore wa Tshisekedi yaje ukwe n’umuryango we
Yarahijwe na Perezida w’urukiko rushinzwe gushyiraho itegeko nshinga n’abagize urwo rukiko
Umutekano we wari ku rwego rwo hejuru , afite abarinzi benshi cyane
Umugore wa Tshisekedi yaje ukwe n’umuryango we
Intumwa z’ibihugu zitabiriye uyu muhango
Perezida wa Senegale ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Yaje mu modoka ya gisirikare ariko isakaye hejuru

UMUSEKE.RW