Tshisekedi ngo azarimbura abakubise ingabo z’igihugu cye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yashimangiye ko ingabo ze zizarimbura nta mbabazi abo muri M23 bigaruriye ubutaka bw’igihugu cye, anahishura ko nta biganiro yifuza hagati ye n’u Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 30 Mutarama 2024 mu biganiro n’abahagarariye ibihugu byabo muri RD Congo.

Tshisekedi yavuze ko Guverinoma ye itazemera ibiganiro byose bibahuza n’u Rwanda ngo kuko rwafashe ubutaka bwa Congo, binyuze mu mutwe wa M23.

Ati “Nta biganiro bishobora kuduhuza n’u Rwanda mu gihe rugenzura igice cy’ubutaka bwacu.”

Yijeje ko ingabo za RD Congo, FARDC, zizakora ibishoboka byose, zigakurikirana umwanzi agatikirira ku butaka bwa Congo.

Yavuze ko nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo za RD Congo atazaha agahenge umuntu wose wavogereye ubusugire bw’igihugu cye.

Tshisekedi yongeyeho ko ibyemezo by’amasezerano ya Nairobi na Luanda bizashyirwa mu bikorwa ngo mu gihe u Rwanda rwaba rwavuye mu gihugu cye.

Ati “Uyu mugambi uracyari inzira yonyine yemewe yo gukemura mu mahoro amakimbirane hagati y’igihugu cyacu n’uwateye ari we Repubulika y’u Rwanda.”

Leta ya Congo ntishaka ibiganiro na M23 yita umutwe w’iterabwoba, nubwo imyanzuro yagiye ifatwa ku rwego rw’akarere isaba impande zombi gushyira intwaro hasi, bakagana inzira y’ibiganiro.

- Advertisement -

Ni mu gihe ingabo za Congo zikomene gutsindwa uruhenu na M23, nubwo uyu mutwe uvuga ko ingabo za Leta arizo ziba zabashotoye.

Hagati aho Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana rugaragaza ko ari urwitwazo kugira ngo Congo itabazwa impamvu yanze gushyira mu bikorwa ibyo yasinyanye n’uwo mutwe.

ISESENGURA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW