U Burundi bwaciye amarenga yo kongera gufunga imipaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Evaliste Ndayishimiye yatangaje amagambo ku Rwanda agaruka ku mubano w’bihugu byombi, usa nkuwongeye kuzamo agatotsi, aca amarenga ko imipaka yakongera gufunga.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu ijambo rye risoza umwaka yagejeje ku barundi,  yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya leta y’u Burundi.

Ni amagambo atangajwe nyuma y’igitero cyo muri zone ya Gatumba hafi y’umupaka wa Vugiza,uhana imbibi n’icyo gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gikozwe na RED Tabara.

U Burundi bushinja uRwada guha ubuhungiro abagize uruhare mu bagerageje gukora Coup d’Etat mu 2015 no gufasha mutwe wa RED Tabara  wakoze igitero cyaguyemo Abarundi 20 .

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibiganiro byose bagiranye n’abayobozi b’u Rwanda ngo rubahe abakoze ibyaha mu 2015 ku bagerageje guhirika ubutegetsi ngo u Rwanda “rwanze kubatanga ku bushake.”

Perezida Ndayishimiye  yavuze ko  u Burundi bwagerageje kongera kuzahura umubano ngo ariko nta musaruro byatanze.

Ndayishimiye yagize ati“Ahacu ntacyo tutari twakoze kugira ngo turebe ko umubano mubi  hagati y’u Rwanda n’Uburundi washira. N’amahanga yaradushimiye igihe twafataga icyemezo cyo gufungura umupaka hagati y’ibihugu byombi kugira ngo abenegihugu ku mpande zose babashe kongera kugenderanira.”

Akomeza agira ati “Turibuka akanyamuneza Abanyarwanda bagize bongeye kubona ikiyaga cya Tangayika , bongeye kubona umukeke n’indagara none ibyo byose u Rwanda rwemeye ko bisubira ibubisi.”

Perezida Ndayishimiye avuga ko bagiye gufata icyemezo gikomeye ku Rwanda gishobora gusiga imipaka yongeye gufunga.

- Advertisement -

Akomeza ati “ Icyo twiyemeje ni uko tugiye gufata icyemezo cyose kugira ngo abana b’u Burundi ntibasubire kwicwa n’ibyo birara. Dusabye Abarundi kuba maso kuko umutwe w’iterabwoba uhawe intebe by’ukuri mu gihugu cy’u Rwanda.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ku kuba umubano hagati y’ibihugu byombi ujemo agatotsi bigira ingaruka ku baturage.

Ndayishimiye ati “Twongeye gusaba abayobozi b’u Rwanda  bikubite agashyi, kuko inzu y’umuturanye iyo ihiye nawe ubwe iba igeramiwe. Abarundi n’Abanyarwanda barebana ay’Ingwe ntacyo bizagezaho ubwo butegetsi.”

Perezida Ndayishimiye avuga ko bagiye  gutabaza amahanga kugira ngo abo Abarundi bifuza bari mu Rwanda, baze bacirwe urubanza mu Burundi kandi ngo” nibidakorwa ngo bazaba barema urwango hagati y’abaturage b’ibihugu byombi kandi  nta ruhare babifitemo

Ku wa 30 Nzeri 2022 nibwo Abarundi ba mbere binjiye mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byemeza ko imipaka ibahuza n’u Rwanda ifunguye, nubwo nta tangazo  Guverinoma y’u Burundi yashyize hanze.

U Burundi bwafunze imipaka ibahuza n’u Rwanda mu mwaka wa 2016, ubwo hari Abarundi bari bahungiye mu Rwanda hari hageragejwe ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

Kuva icyo gihe umubano wahise uzamo igihu, urujya n’uruza rurahagarara.

Icyakora kuva Ndayishimiye Evaliste yajya ku butegetsi, umubano usa naho wabaye mwiza nubwo ujemo agatotsi nyuma y’igitero cyo mu Gatumba.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSE.RW