Umuhanda Huye – Nyamagabe wacitse igice kimwe kiragenda

Imvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 15 Mutarama, 2024 ikageza ku mugoroba yatumye igisate cy’umuhanda uhuza Akarere ka Huye na Nyamagabe ucika.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye UMUSEKE ko imvura nyinshi yaguye muri ibi bice yamanuye inkangu zikangiza igice kimwe cy’umuhanda mugari wa kaburimbo uhuza Huye na Nyamagabe mu Murenge wa Kigoma.

Kayitesi yavuze ko bakimara kumenya ayo makuru biyambaje inzego za Polisi kugira ngo zijye kureba niba uwo muhanda wakoreshwa, cyangwa niba waba ufunzwe kugira ngo abagenzi bashakirwe ahandi baca.

Ati: “Dutegereje umwanzuro wa Polisi, ibivamo turabimenyesha abaturage.”

Guverineri Kayitesi avuga ko nibiba ngombwa ko udakoreshwa, abagenzi bashakirwa undi muhanda bakoresha aho kugira  ngo bibangamire urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange avuga ko aho inkangu zaciye ari ahitwa Icyizi  ugana iKarambi ku muhanda ugana iNyamagabe.

Ati: “Ubu turi mu nzira tuganayo turababwira ibiza gukurikiraho.”

Mayor Sebutege avuga ko uwo muhanda wasenywe n’inkangu ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h00).

- Advertisement -
Umuhanda wangiritse cyane

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.