Urugo rwa Moise Katumbi rwagoswe n’imodoka z’intambara

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Moise Katumbi uherutse guhangana na Felix Antoine Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, urugo rwe rwazengurutswe n’abasirikare benshi n’imodoka z’intambara, bamubuza kuva iwe.

Umunyamategeko Herve Diakesse akaba n’umuvugizi w’ishyaka rya Moise Katumbi, avuga ko kuva ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 8 Mutarama 2024,  imodoka zitamenwa n’amasasu (Bulende) zazengurutse urugo rwa Moise Katumbi.

Diakesse yagize ati “Ubundi bushotoranyi budakenewe, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi buhagarariwe buri gukorwa n’abibye amajwi.”

Amakuru avuga ko abaturage bo mu gace ka Kashobwe aho Katumbi atuye, baraye bahanganye n’igisirikare cyagose urugo rw’uwo munyepolitiki.

Aba baturage b’i Lubumbashi bateraga hejuru bamagana icyemezo cyo kubuza Katumbi gukora ingendo.

Basabye kandi igisirikare n’igipolisi kuva kwa Katumbi bagasubiza mu bigo imodoka z’intambara zari zigose urugo rwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Katumbi yashimiye byimazeyo abaturage bo muri Kashobwe ndetse n’abanye-Congo bose, bamubaye hafi ubwo yari yatewe n’inzego z’umutekano.

Yagize ati ” Ndashimira ubukangurambaga bunini bwabaye, amaherezo basubiye inyuma. Umutima wabo uraremereye, bahora mu bwoba kubera uburiganya bw’amatora bakoze.”

Moise Katumbi ntahwema gutangaza ko yibwe amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko yatsinze amatora, icyakora avuga ko nk’umuntu ukunda Igihugu n’abagituye, atifuza ibikorwa bimena amaraso.

- Advertisement -

ISESENGURA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW