Uwafunzwe azira dosiye y’abapfuye bakorera RAB aridegembya

NYANZA: Umukozi wa RAB watawe muri yombi akekwaho uburangare mu rupfu rw’abantu bane bakoreraga RAB yitabye ubushinjacyaha bumufatira icyemezo.

Mu mpera za Ukuboza 2023 mu kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza habaye impanuka yabateraga ikiraka muri RAB maze abantu bane bahita bapfa ubwo bariho bakora moteri baguye mu kigega aho bikekwa ko bazize guhumeka umwuka uhumanye bakabura umwuka muzima bahumeka.

Icyo gihe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza maze hatabwa muri yombi umukozi wa RAB witwa Hakizimana Wellars akekwaho uburangare mu rupfu rwa bariya bantu bane.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uriya mukozi yaje kwitaba ubushinjacyaha maze buramurekura aho ngo bwasanze atari akwiye gukurikiranwa gusa ngo iperereza rikaba rikomeje.

UMUSEKE uherutse gutambutsa inkuru y’abaturage na bamwe mu bakozi ba RAB bavugaga ko ibyo bigega byubatswe nabi kuko ibigega iyo byubatswe bishyirwamwo urwego ruhoramo ariko nta rurimo ndetse hanasizwe umwenge muto unyurwamo umwuka nabyo bikaba ari amakosa.

RAB ivuga ko ibikorwa byo gukora iriya moteri bizakomeza ari uko bamenye ikibazo uko giteye ndetse n’icyateye iriya mpanuka.

Umwobo waguyemo abantu, abaturage bavuga ko ari muto

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza