Imirwano ikomeye yabereye muri Teritwari ya Masisi, ibitangazamakuru byo muri Congo, bivuga ko Wazalendo bagabye ibitero mu gitondo kare.
Kuri uyu wa Gatatu hacicikanye amashusho y’abasore bambaye imyambaro y’igisirikare cya Congo, barasa urufaya, bavuza induru, uwabahaga amabwiriza avuga Ikinyarwanda ngo “mubahe”.
Urubuga Kivu morning post.cd ruvuga ko imirwano yabereye ku musozi wa Kanyangohe uri mu ntera nto hafi y’agace ka Mweso.
Imbunda nini n’intoya zakoreshejwe, mu kurasa ibirindiro by’inyeshyamba za M23 ahitwa Gaza no kuri uwo musozi wa Kanyangohe.
Kubera iyo mirwano abaturage bahunze bamwe bajya ku bitaro by’i Mweso, abanda berekeje i Kitshanga.
Inyeshyambaza M23, binyuze ku muvugizi wazo mu bya politiki, Laurence Kanyuka, wavuze ko ubutegetsi bwa Congo bwanze ibiganiro buhitamo intambara.
Kanyuka avuga ko Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo yaguze indege zitagira abapilote zizwi nka drones 3, imwe muri zo ngo inyeshyamba zarayirashe.
Avuga ko ibitero by’izo drones bigwamo abaturage b’abasivile.
Inyeshyamba za M23 kandi zaburiye ingabo za MONUSCO, zikoresha drones mu bikorwa by’ubutasi zigaha amakuru uruhande rwa Leta, ngo ibyo bikorwa by’intambara bituma M23 ifata ingamba nyazo zo kurinda abasivile.
- Advertisement -
Hashize igihe gito M23 itangaje ko abarwanyi bayo bakuru babiri, bishwe n’ibitero by’indege za drones za FARDC, uwamenyekanye cyane mu bapfuye ni Col Castro Mberabagabo.
UMUSEKE.RW