Abanyamakuru basabwe ubunyamwuga mu gutangaza inkuru z’Ubutabera

Abanyamakuru bo mu Rwanda basabwe kugira ubunyamwuga, birinda  kubogama no  kumena amabanga y’akazi mu gihe batara bakanatangaza inkuru z’ubutabera.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare 2024, ubwo inzego zirimo zifite aho zihurira n’ubutabera zagirana ibiganiro n’itangazamakuru.

Ni ibiganiro byateguwe n’ Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum LAF) ifatanyije n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(RMC) .

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Jeannot Ruhunga avuga ko kenshi abanyamakuru bisanga mu byaha kubera kutagira ubunyamwuga mu kazi, abasaba kutagwa mu makosa  cyangwa mu byaha mu gihe batangaza inkuru z’ubutabera.

Ati “Umunyamakuru afite uburenganzira bwo gutangaza amakuru yumvise ariko agendeye ku cyo itegeke rimwemerera. Ariko iyo ari amakuru agomba kugirwa ibanga , niba ari umutangabuhamya ugomba kugirirwa ibanga,niba ari uwahohotewe,uba ugomba kugira ibanga, nkawe nk’umunyamakuru biba bikureba kuko bishobora kugushyira mu kaga ubishyize ku karubanda.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Moïse Nkundabarashi, nawe ashimangira ko mu gihe urubanza rukiburanishwa , abanyamakuru abakwiye kwihutira gutanguranwa inkuru kuko bishobora kubagusha mu mutego wo kumena amabanga y’akazi, asaba nawe abanyamakuru kwirinda gutangaza amakuru ashobora kubagusha mu byaha.

Ati “ Inkuru icukumbuye ntacyakubuza kuyikora mu gihe urubanza rurimo kuburanishwa, kuko uraza kumva buri ruhande ruvuga.Amakuru n’uyatangaza bikiri mu rwego rw’iperereza, wa muntu waguhaye amakuru araba amennye ibanga ry’akazi ariko n’umunyamakuru araba ari umufatanyacyaha we. Hakwiye kubaho kubahiriza amahame y’umwuga kuri buri ruhande, kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.”

Umunyamabanga w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel, yasabye abanyamakuru gusobanukirwa  amategeko kugira ngo birusheho kubafasha gukora kinyamwuga mu gukora ngo gutangaza inkuru z’ubutabera.

Ati “Icyo tubasaba cyane ni ukumenya amategeko niyo mpamvu turi gufatanya n’inzego z’ubutabera kugira ngo tuzamure ubumenyi ku banyamakuru bajya gutara inkuru zo mu nkiko cyangwa izigendanye n’ubutabera.”

- Advertisement -

Mu bihe bitandukanye abanyamakuru bisanze mu nkiko kubera kudakora kinyamwuga mu kazi kabo mu gihe batara, bakanatangaza inkuru zo mu butabera.

RMC ivuga ko Imanza zisaga 300 ari zo  zakemuwe n’uru rwego kuva rwatangira inshingano zo kureberera abanyamakuru muri 2013.

Abanyamakuru batanze ibitekerezo bitandukanye
Habaye ibiganiro birambukiye ku mikorere y’Abanyamakuru mu gihe batangaza inkuru z’ubutabera

UMUSEKE.RW