Abanyarwanda beretswe umuti wabafasha gutsinda kanseri

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) yifatanyije n’ibindi bihugu by’Isi mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe indwara ya Kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu guhitana abantu benshi ku Isi.

Uyu munsi wizihizwa ku wa 4 Gashyantare buri mwaka, kuri iyi nshuro wari ufite insaganyamatsiko igita iti “Isuzumishe kanseri uvurwe hakiri kare”.

Indwara ya Kanseri ifata ibice by’umubiri bitandukanye ikabishegesha, birimo ibere, umwijima, igifu, prostate n’izindi.

Ni muri urwo rwego kuri iki Cyumweru, tariki 4 Gashyantare 2024, Minisiteri y’Ubuzima yifatanyije n’abandi banyarwanda mu gikorwa cya siporo rusange (Car Free day) gitegurwa n’Umujyi wa Kigali.

Abitabiriye iyi siporo baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi bahawe ubutumwa bugamije kurwanya iyi ndwara.

Inzego zinyuranye n’abaturage muri rusange bahamagariwe kurwanya iyi ndwara itwara ubuzima bw’amamiliyoni y’abaturage ku Isi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yakanguriye abaturage kwirinda kanseri, kuyisuzumisha hakiri kare no gufasha abayirwaye kongera gusubirana ubuzima bwiza.

Yasabye abantu kwirinda kunywa itabi, ibisindisha ku kigero cyo hejuru, umubyibuho ukabije, Hepatite B na C n’izindi zishobora kuba imbarutso z’iyi ndwara.

Dr Nsanzimana yemeza ko ibyo byirinzwe impfu ziterwa na kanseri zagabanyukaho 40%.

- Advertisement -

Ati “Kanseri y’inkondo y’umura yo turashaka gushyiraho uburyo bwo kuyirandura kandi burundu kuko yo ifite umuti kandi ivurwa ikanakira.”

Yibukije kandi ko siporo ifasha umubiri mu kwirinda no kurwanya indwara zitandukanye ndetse no kugira imibereho myiza.

Kugeza ubu hari amoko arenga 100 ya kanseri ku Isi ariko iziganje cyane mu Rwanda harimo kanseri y’inkondo y’umura, kanseri y’ibere, kanseri y’igifu, kanseri yo mu maraso na kanseri y’urura.

RBC ivuga ko mwaka wa 2023 mu Rwanda basuzumye abantu 97 077 kuri kanseri y’inkondo y’umura basanga abagera kuri 610 bafite uburwayi bw’iyi kanseri.

Ni mu gihe kandi hanasuzumwe abantu 130 133 kuri kanseri y’ibere basanga 605 bayifite.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima,RBC, kivuga ko umwaka wa 2023 warangiye abagera ku 5283 basanzwemo ubwoko butandukanye bwa kanseri.

Kuri ubu Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya kanseri aho 95% by’abana b’abakobwa bakingiwe kanseri y’inkondo y’umura bibarinda ibyago byo kuyandura.

Gusa abakuze urukingo rutaraza barimo kuyirwara muri iki gihe, aho hafashwe ingamba zo kubasuzuma hakiri kare.

Abagore bigishishwa uburyo bashobora kwisuzuma bo ubwabo indwara ya kanseri y’ibere kugira ngo bajye bamenya ko bayirwaye bibafashe kujya kwa muganga kuyivuza hakiri kare.

Ibitaro bya CHUK, Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, Ibitaro bya Kanombe, Ibitaro bya Faisal n’ibitaro bya Butaro nibyo bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri mu Rwanda.

Kurya neza no gukora siporo birinda kanseri

Minisitiri Dr Nsanzimana yatanze inama zafasha kwirinda Kanseri

Amafoto: Umujyi wa Kigali

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW