Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, ukomeje kwishimira ko ufite uruhare mu Iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda.
Tariki ya 17 Gashyantare 2024, ni bwo hatangiye Icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda, kizarangira tariki ya 25 Gashyantare 2024.
Ubwo hatangizwaga iki Cyumweru, Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, Virgile Uzabumugabo yavuze ko uyu muryango wishimira uruhare rwa wo mu Iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati “Byatanze umusaruro mwinshi. Muri iki Cyumweru dufatanya n’inzego za Leta gukora ibikorwa bitandukanye biganisha ku Iterambere ry’Igihugu muri rusange. Ikindi navuga, bifasha kumenyekanisha ibikorwa byacu.”
Mu bindi bikorwa muri iki Cyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda, harimo kuremera imiryango itishoboye, gutera Ibiti no kubungabunga Ibidukikije muri rusange.
Kugeza ubu, habarurwa Abaskuti bangana na miliyoni 57 ku Isi, mu gihe mu Rwanda abagera ku bihumbi 50 ari bo bamaze kwinjira muri uyu Muryango.
Icyumweru cyahariwe Ubuskuti mu Rwanda muri uyu mwaka, cyahawe Insanganyamatsiko igira iti “Muskuti, Gira uruhare mu kwimakaza ubufatanye bugamije ejo heza.”
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW