Kuri uyu wa 6 Gashyantare 2024, Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Busengo mu Kagari ka Kirabo hamaze kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igera kuri ine muri itanu yari irimo gushakishwa.
Ni igikorwa cyakozwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bufatanyije n’izindi nzego zitandukanye ndetse n’abaturage.
Iyi mibiri ikaba yari yarajugunywe ku musozi idashyinguwe mu cyubahiro.
Byakozwe bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru bagamije gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
Ubwo aya makuru yatangwaga mu minsi ishize, nibwo ubuyobozi bwafatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gushakisha iyo mibiri mu ishyamba ry’inturusu riri ku musozi, haboneka umugore wishwe ari kumwe n’umwana we bakajugunywa kuri uwo musozi badashyinguwe mu cyubahiro.
Amakuru yari yatanzwe yavugaga ko kuri uwo musozi haba hari imibiri y’abantu batanu, bakomeza gushakisha kugeza ubwo kuri uyu munsi habonetse indi mibiri ibiri undi umwe ukaba ugishakishwa hashingiwe ku makuru akomeza gutangwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yashimiye abaturage bemeye gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba n’abandi bose baba bazi ahakiri imibiri ko batera intambwe bakabivuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati “Nibyo ubu tumaze kubona imibiri y’abantu bane undi we turacyahuza amakuru neza kugira ngo turebe ko yaboneka kandi turashimira abaturage bemeye gutanga aya makuru yatumye iyi mibiri iboneka.”
Akomeza agira ati “Turashimira n’izindi nzego zose twafatanyije kugira ngo iyi mibiri iboneka, icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kuduha amakuru y’ahaba hakiri imibiri tukayishakisha kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.”
- Advertisement -
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace hiciwe Abatutsi bageragezaga guhunga ibitero bikaze babaga bagabweho n’interahamwe zabaga zikikije imisozi myinshi y’icyahoze ari Superefegitura ya Busengo.
NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE
UMUSEKE.RW/GAKENKE