Gasabo: RASAL yatanze inkunga ku bana barenga 40

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu itsinda ry’Abaskuti mu Rwanda ryitwa ‘Rwanda Ancient Scout Alliance’ (RASAL), abana biga muri GS Gasabo bahawe inkunga ibunganira mu myigire ya bo.

Tariki ya 25 Gashyantare 2024, ni bwo hasojwe Icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda, cyasorejwe kuri Stade ya Muhanga iherereye mu Karere ka Muhanga.

Mu byakozwe muri iki Cyumweru, harimo no kuremera imiryango itishoboye mu bijyanye n’amikoro yo kubafasha mu mibereho ya buri munsi.

Ni muri urwo rwego, biciye mu gikorwa cyiswe ‘BP Legacy’, itsinda ry’Abaskuti rizwi nka Rwanda Ancient Scout Alliance (RASAL), ryasoreje iki Cyumweru mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga, Umujyi wa Kigali.

Aba Baskuti bagiye ku Kigo cy’Ishuri cya GS Gasabo, maze bahatanga inkunga igamije gufasha abana bahiga mu myigire ya bo.

Mu bana bahawe iyi nkunga, harimo 36 biga mu mashuri abanza na 12 biga mu mashuri yisumbuye. Mu nkunga bahawe, harimo amakaye, amakaramu, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by’ishuri, Calculatrices, Boîte Mathématicales ndetse n’impuzankano (Uniforms).

Uretse ibikoresho bahawe, abana bose uko ari 48 banishyuriwe amafaranga y’ifunguro ryo ku manywa ndetse banagurirwa impapuro bazifashisha mu bizamini.

Nyuma yo guhabwa ubu bufasha, aba bana biyemeje kuzabyaza umusaruro inkunga batewe ndetse bakazabona amanota meza y’imbere.

Ababyeyi b’aba bana ndetse n’abarezi ba bo, bashimiye Rwanda Ancient Scout Alliance ku bw’igikorwa cy’Ubumuntu bakorewe.

- Advertisement -

Umubyeyi uhagarariye ababyeyi barerera mu Kigo cy’Ishuri cya GS Gasabo, nawe yashimiye RASAL ku bw’iyi nkunga abana bahawe, ndetse asaba aba bana kuzayibyaza umusaruro.

Ati “Mwige neza, muzabe abagabo n’abagore babereye u Rwanda. Muzagire umutima nk’uwa RASAL namwe muzafashe abandi bana.”

Umuyobozi wa RASAL wungirije, Nyiransabimana Aloysie, yasobanuye uyu muryango na bimwe mu bikorwa ukora by’ubugiraneza.

Yagize ati “Uwashinze Abaskuti ku Isi, yatozaga urubyiruko gukora ibikorwa byiza bya buri munsi, akarukangurira guharanira kuzasiga Isi ari nziza kurusha uko twayisanze.

Iki gikorwa cyo gutanga ubu bufasha, cyahujwe n’Ubukangurambaga bwa RASAL bwiswe ‘NA WE YIGE NEZA’, bugamije guha amahirwe abana batishoboye yo kwiga.

Ni abana 48 bahawe inkunga
Abana bahawe inkunga izabafasha kwiga neza
Abana bibukijwe kuzabyaza umusaruro iyi nkunga bahawe
Buri mwana yahawe ibirimo ibikapu n’impuzankano y’ishuri
Abana bo muri GS Gasabo bahawe ibikoresho by’ishuri

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW