Mu mikino yabimburiye indi mu irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST), ibitego byararumbutse.
Irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, ARPST, ryatangiye ku wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2024.
Habaye imikino y’umupira w’amaguru n’iya Basketball gusa. Bisobanuye iya Volleyball, izakinwa mu mpera z’iki Cyumweru cyatangiye kuri uyu wa mbere.
Mu mupira w’amaguru, habaye imikino itanu, muri Basketball ho, habaye ine. Muri ruhago, ikipe ya Immigration yatumye ibitego birumbuka nyuma yo kunyagira RSSB ibitego 16-0.
Undi mukino wabonetsemo ibitego byinshi mu mupira w’amaguru, ni uwa RBC watsinze RISA ibitego 8-0. Indi mikino yabaye, ni RBA yatsinze RDB ibitego 2-1, UR yatsinzwe na WASAC ibitego 4-2, mu gihe RAB yatsinze Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibitego 4-2.
Muri Basketball, WASAC yatsinze NISR amanota 89-57, REG yo yatsinzwe na RBC amanota 76-46, RMS yatsinze Minisiteri ya Siporo amanota 70-58, mu gihe Immigration yatsinze RRA amanota 79-29.
Imikino y’iri rushanwa, izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2024. Iri rushanwa rirangira tariki ya 1 Gicurasi buri mwaka, cyane ko ari irushanwa ngarukamwaka.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW