Ikibuga cy’Indege cya Goma cyateweho ibisasu

Amakuru ava muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, haguye ibisasu bibiri.

Amakuru ataremezwa n’urwego na rumwe avuga ko ahagana sa munani zo mu gitondo haguye ibisasu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana aho igisasu cyaba cyaturutse cyangwa niba ari mu mirwano umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo za leta.

Ipererza rirakomeje ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa.

Ibi bibaye mu gihe mu mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia, hari kubera inama nto yiga ku bibazo by’umutekano muke muri Congo Kinshasa, iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola, Joâo Lourenco.

ISESENGURA

Ni inama iri kuba nyuma yaho umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za Congo zifatanyije n’ iza SADC, iz’u Burundi, FDLR, Wazarendo n’abacanshuro b’abazungu.

Congo yagiye ishinja u Rwanda gufasha M23 ariko mu bihe bitandukanye rurabihakana. U Rwanda narwo rushinja Congo gufasha FDLR.

- Advertisement -

Kugeza ubu imirwano ikomeye irakomeje muri teritwari za Nyiragongo na Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Hari amakuru avuga ko umutwe wa M23 ushobora gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’isoko y’ubukungu muri RD Congo.

Ikibuga Mpuzamahanga cya Goma

UMUSEKE.RW