Inzego z’umutekano zigiye gukora ibikorwa bihindura imibereho y’abaturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Minisiteri y’Ingabo ,yatangaje ko kuva tariki ya 1 Werurwe 2024, ingabo na Polisi by’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bazakora ibikorwa  byo gufasha abaturage imibereho myiza n’iterambere.

Ni ibikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 yo kwibohora,ku bufatanye n’ingabo z’Igihugu,inzego z’umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda.”

Ubusanzwe uruhare rw’Ingabo na Polisi by’Igihugu, mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu, bikazibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hibandwa ku buvuzi,kubungabunga ibidukikije,kubaka ibikorwaremezo,ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

Ingabo na Polisi byishimira uruhare rw’abaturage mu kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

Inzego z’umutekano mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu hamwe n’abaturage 

UMUSEKE.RW