Kamonyi: Ku munsi w’Intwari batashye Sitade ya Miliyoni 185 Frw

Mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari,  abari bawitabiriye batashye ikibuga cy’umupira w’amaguru cyubatswe hakoreshejwe uruhare rw’abaturage ku gipimo cya 75%.

Uyu muhango ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Nyamiyaga, Umurenge Intwari Jenerali Gisa Rwigema avukamo.

Kabega Joél  umwe muri abo baturage avuga ko bakoranye inama n’ubuyobozi bw’Umurenge bahitamo guhara amafaranga ya VUP bahabwaga kugira ngo bubake igikorwaremezo kingana gutya Urubyiruko n’abageze mu zabukuru bazajya bidagaduriramo mu mikino itandukanye.

Ati “Kuba dutashye iki kibuga ku munsi w’Intwari  ni ishema rikomeye.”

Kabega avuga kandi ko no kuba Intwari y’Imanzi   ku rwego rw’Igihugu Gisa Fred Rwigema avuka aha  ari akarusho.

Ati “Tugomba kugera ikirenge mu cye, tugaharanira kuba Intwari.”

Niyonagize Adria avuga ko bahisemo uyu mushinga wo kubaka Stade bawurutisha amashanyarazi ndetse n’amazi kubera ko basanze aricyo gikorwaremezo abantu benshi bakeneye.

Ati “Aho Umuriro w’amashanyarazi n’amazi biri ni hafi ku buryo inzego z’Ubuyobozi zizabitugezaho mu buryo bworoshye.”

Uyu mubyeyi avuga ko amaraso bamenye n’ibikorwa by’indashyikirwa intwari z’Igihugu  zagezeho ari byo bituma abahari uyu munsi babasha gusimburanya ibikorwa by’Iteramnere.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’ibanze(LODA) Nyinawagaga Claudine avuga ko batanze Miliyoni 47 z’uRwanda, abaturage  bishakamo miliyoni 138 Frw.

Ati “Icyatumye iki gikorwa cy’indashyikirwa kigerwaho ni ubufatanye bw’abaturage n’Ubuyobozi  bwabo.”

Nyinawagaga avuga ko izi Miliyoni 47 frw LODA yatanze, zagombaga guhabwa abaturage zibafasha guhanga imirimo isanzwe ariko bazikoresheje igikorwaremezo kinini gihindura isura y’Umurenge batuyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko ibi abaturage  bakoze ari igikorwa kigaragaza ubutwari budasanzwe kuko bahereye kuri miliyoni 47 frw z’Umushinga wa VUP  biyongereraho arenga miliyoni 130 frw.

Ati “Uru ni urugero rw’ibishoboka uruhare rw’abaturage ni runini.”

Meya Nahayo yavuze ko ibikorwaremezo bisigaye abaturage batari babona bagiye kubitekerezaho bakabibegereza.

Kuri uyu munsi w’Intwari habaye Umukino w’Umupira w’amaguru wahuje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu Brigade ya 411 ikorera mu Ntara y’Amajyepfo n’Ikipe ya Kamonyi FC , amakipe yabanje kunganya igitego 1-1 Kamonyi iviramo kuri Penalty.

Kabega Joël avuga ko bahisemo kwiyubakira Stade kubera ko abantu benshi ariyo bifuzaga
Meya w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko ibi abaturage bakoze ari igikorwa kigaragaza Ubutwari
Abaturage bahagarariye batanze amafaranga menshi mu gikorwa cyo kubaka Stade bahawe Ibyemezo by’ishimwe.
Umuyobozi wa LODA Nyinawagaga Claudine ashyikiriza Igikombe Ingabo z’Igihugu.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu Brigade ya 411 ikorera mu Ntara y’Amajyepfo
Kamonyi FC yabanje kunganya iviramo kuri Penalty

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi.