Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba Mukunguri ugiye gutwara arenga Miliyari

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko ikorwa  ry’Umuhanda w’Ibitaka Rugobagoba Mukunguri rizatwara miliyari na Miliyoni 300 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko inyigo na rwiyemezamirimo uzakora uyu Muhanda bamaze kuboneka ukazuzura utwaye Miliyari imwe na Miliyoni 300 zisaga.

Meya w’aka Karere Dr Nahayo Sylvère yabwiye Itangazamakuru ko bashoyemo ayo mafaranga kugira ngo umuhanda ukorwe mu buryo bunoze ku buryo ibinyabiziga biwukoresha bitazongera kuwusenya nkuko byari byari bimeze mu minsi yashize.

Ati “Igisigaye n’Umunsi gusa, ibyasabwaga bindi kugira ngo ukorwe byamaze kuboneka.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kuwubaka yatangiye kuwusura, bakaba bategereje umunsi imirimo izatangira.

Bamwe mu bakoresha uyu muhanda barimo abarimu bigisha mu bigo by’amashuri biherereye muri iyi Mirenge, abakozi b’Uruganda rw’Umuceri n’ibiwukomokaho ndetse n’abarema isoko ryo ku  Mugina, bavuga ko hari igihe uyu Muhanda usanwa hashira iminsi micye  ugatangira kwangirika bitewe n’imodoka nini zipakira imicanga.

Bakavuga ko wagombye gushyirwamo Kaburimbo kugira ngo urambe.

Uyu muhanda  Rugobagoba Mukunguri uhuza Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango, unyuze mu Mirenge ya  Gacurabwenge, Nyamiyaga na Mugina.

Impungenge abo bakozi bafite zifite ishingiro, kuko hari ikindi gihe wakozwe muri ubu buryo ntiwamara kabiri, wongera gusenywa n’Ikamyo zo muri ubwo bwoko ndetse n’amazi y’imvura awunyuramo.

- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi n’abamwungirije mu Kiganiro n’Abanyamakuru basobanura iby’ikorwa ry’Umuhanda Rugobagoba -Mukunguri.
Bamwe mu banyamakuru mu Kiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.
Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere n’aba Gitifu b’Imirenge 12.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi.