Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves, yatangiye gukora imyitozo yoroheje.
Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023, kuri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze, habereye umukino wahuje Musanze FC yari yakiriyemo AS Kigali.
Uyu mukino ni wo Kimenyi Yves yagiriyemo imvune nyuma yo guhurira ku mupira na Peter Agblevor wakiniraga Musanze FC ariko ubu yaje muri Police FC.
Uyu mukino wari uw’umunsi wa Cyenda wa shampiyona, wasize ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ihahombeye Kabiri nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 ikanavunikisha umunyezamu wa yo wa mbere.
Nyuma y’imvune ikomeye y’uyu munyezamu, muganga wa AS Kigali, Rugumaho Arsène, yavuze ko yavunitse amagufa abiri kandi agomba kubagwa.
Ati “Kimenyi Yves yagize imvune y’amagufa abiri agize umurundi. (Tibia & Péroné). Ubutabazi bw’ibanze bwagenze neza. Agiye kubagwa i Kigali.”
Nyuma yo kubagwa, amakuru meza yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Kimenyi Yves yatangiye gukora imyitozo yoroheje.
Uyu munyezamu ari gukoreshwa imyitozo n’abaganga b’ikipe ya AS Kigali. Iyi mvune yagize, bivugwa ko ituma uyigize amara hagati y’amezi ane n’atanu adakina.
Uyu munyezamu yakiniye amakipe arimo Isonga FC, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali arimo ubu.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW