RDC: Abamagana u Rwanda bibasiriye za Ambasade z’ibihugu bya rutura

Polisi ya Congo yarashe imyuka iryana mu maso mu gutatanya imbaga y’abigaragambya, bamagana ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bitotsa igitutu u Rwanda ngo ruhagarike imirwano mu burasirazuba bwa Congo.

Abigaragambya bashinja izo leta kunanirwa gukoresha ijambo zifite “ku Rwanda ngo barutegeke kurekura ubutaka ngo bwafashe bwitwikiriye umutwe wa M23.”

Leta ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda kuba rutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu igisirikare cy’iki gihugu no kwigarurira uduce dutandukanye. Ni ibintu uRwanda n’uyu mutwe bamaganye kenshi.

Ku wa mbere abigaragambya batwitse amabendera ya Amerika n’Ububiligi, bwahoze bukoloniza DR Congo.

Mu minsi yashize nabwo imyigaragambyo yabereye hanze ya za ambasade nyinshi z’ibihugu byo mu burengerazuba.

Muri iyo myigaragambyo yo ku wa mbere, Polisi yasubije inyuma abigaragambya bageragezaga gutera intambwe bagana kuri za ambasade.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya Pepin Mbindu, witabiriye imyigaragambyo, agira ati “Abo mu burengerazuba ni bo bihishe inyuma yo gusahurwa kw’igihugu cyacu. U Rwanda ntirukora rwonyine, rero bagomba kutuvira mu gihugu.”

Ku wa mbere abapolisi barenga 50 boherejwe kurinda ambasade y’Ubwongereza iri mu nkengero y’Uruzi rwa Congo.

Abapolisi babarirwa muri za mirongo banakoze uburinzi hanze y’ambasade y’Ubufaransa na ambasade ya Amerika.

- Advertisement -

Amashuri mpuzamahanga n’amaduka y’abanyamahanga yo muri Komine ya Gombe, rwagati muri Kinshasa, yari afunze ku wa mbere, kubera impungenge z’u mutekano.

Abigaragambya batwitse amapine y’imodoka mu mujyi, mu gihe amashusho yatangajwe na Reuters agaragaza abigaragambya babarirwa muri za mirongo babyishimira, ubwo amabendera y’Amerika n’Ububiligi yashyirwaga mu kirundo cy’amapine arimo gushya.

Za videwo zahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza amabendera y’Ubufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) arimo gukurwa kuri hoteli Memling y’Ababiligi.

Ku cyumweru, Amerika yasabye abaturage bayo bari muri DR Congo kwirinda kugendagenda no kugura ibiribwa n’amazi bihagije.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yaburiye ko imyigaragambyo “bishoboka ko izakomeza muri iki cyumweru”, kandi ko hari ibyago ko abanyamahanga bashobora “kwibasirwa nta kurobanura”.

Iduka ry’igitangazamakuru Canal+ cyo mu Bufaransa ryashenywe n’abigaragambya.

Ku cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula yizeje abadipolomate bo mu burengerazuba n’abategetsi bo muri ONU ko leta izabarinda.

Mu byumweru bibiri bishize, abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahunze ingo zabo muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya Ruguru, berekeza mu murwa mukuru Goma w’iyo ntara.

M23 ivuga  ko idashaka kwigarurira Goma, ariko abarwanyi bawo bafunze imihanda ibiri minini yerekeza muri uwo mujyi iva mu majyaruguru no mu burengerazuba, bituma umusaruro utunga abatuye i Goma utahagera.

Iyi ntambara mu burasirazuba bwa DR Congo imaze gukura mu byabo abantu bagera hafi kuri miliyoni zirindwi.

UMUSEKE.RW