Minisitiri Bayisenge yasabye abafundi gukunda umurimo

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yasabye abakora umwuga wo kubaka bazwi nk’abafundi , kurangwa n’indagagaciro yo gukunda umurimo.

Ibi yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2024, ubwo Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, STECOMA, yatangaga impamyabushobozi ku bafundi  2500, nyuma yo gustinda  isuzuma ribemerera gukora kinyamwuga.

Prof. Bayisenge Jeannette muri uyu muhango yabasabye  gukunda umurimo kandi abakoresha nabo bagashyira mu bikorwa ibikwiye kubahirizwa mu masezerano y’akazi.

Ati “Murabizi ko umurimo  kandi unoze ari imwe mu ndangagaciro eshatu ziri no mu kirangantego cy’igihugu cyacu cya Repubulika y’u Rwanda.Harimo umurimo, ubumwe no gukunda igihugu.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette, yibukije ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza guteza imbere umwuga w’ubwubatsi , abasaba ko nabo ubwabo kubigiramo uruhare kandi bihangira imirimo.

Yagize ati “Ndangira ngo mvuge ko iki gikorwa gishyira mu bikorwa gahunda ngari na politiki zitandukanye z’igihugu cyacu. Turebye  nka guverinoma y’imyaka irindwi turi gusoza igaragaza ko icyiciro cy’ubwubatsi, ari kimwe mu byiciro byagaragaje amahirwe yo kuzamura ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo.”

Umuyobozi wa Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, STECOMA, Habyarima Evaliste ,yavuze ko kuba batanze impamyabushobozi ku bakora mu bwubatsi n’ububaji, bagiye kurushaho gukora kinyamwuga kandi n’imibereho igahinduka.

Ati “ Iyo umuntu akwereka ko azi ibintu bitari mu magambo gusa bifasha ko ashobora kubona akzi, amasezerano y’umurimo n’ibindi bitandukanye bigenerwa umukozi.”

Habyarima Evaliste nka sendika bifuza ko abakora mu bwubatsi bagira amasezerano y’akazi na ba nyiri bigo.

- Advertisement -

Ati “Twe icyo dukora, ni ukugira ngo tugere ku murimo unoze.Umukozi abone ibyo ibyo ateganyirizwa n’amategeko, akore atekanye kandi abone gutanga umusaruro ndetse n’ibyo bigo byunguke.”

Abahawe impamyabushobozi baramwenyura!

Bamwe mu bahawe impamyabushobozi bavuga ko kuri ubu bagiye kugirirwa ikizere mu byo bakora.

Mbonimana jean Pierere wo mu karere ka Muhanga yagize ati “Biranshimishije kuko hari igihe uba uri ku kazi nk’umukoresha akaba yakwirukanwa ataguhembye avuga ngo ibintu uri gukora ntabyo uzi, ntabwo wanabyize.Kuva mpawe iyi mpamyabushobozi, anyirukanye yabasha kumpemba, kamwereka ino mpamyabushobozi,”

Uyu avuga ko  STECOMA yabasuye, hanyuma bahabwa isuzuma, aritsinze abona guhabwa impamyabushobozi ndetse akaba umwe mu bagize sendika.

Hasinywe kandi amsezerano hagati ya sendika ya STECOMA n’ibigo nka NPD Cotraco, REAL CONTRACTORS LTD n’ibindi .

Usibye aba 2500 bahawe impamyabushobozi , STECOMA, iheruka guha abandi impamyabushobozi bangana na 36000.

Abagera ku 2500 bahawe impamyabushobozi zibemerera gukora kinyamwuga igifundi
Abafatanyabikorwa ba STECOMA bashimiwe, bahabwa seretifika (Certificat)
Abahawe impamyabushobozi biyemeje gukora kinyamwuga no kubyaza amahirwe bafite ku isoko ry’umurimo
Prof Bayisenge yabibukije ko bakwiye kwihangira umurimo
Umuyobozi wa Sendika STECOMA ,avuga ko kuba abafundi bahawe impamyabushobozi bigiye kubafasha gukora kinyamwuga, bahabwa akazi n’umushahara uri mu masezerano

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW