Minisitiri w’Intebe wa Congo yeguye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Uwari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2024, yashyikirije Perezida Félix Tshisekedi ibaruwa y’ubwegure bwe.

Jean Michel Sama Lukonde yari amaze imyaka itatu ari Minisitiri w’Intebe wa RD Congo.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe ku wa 15 Gashyantare 2021 asimbuye Sylvestre Ilunga Ilunkamba nyuma y’ishyirwaho rya Union Sacrée.

Perezidansi ya RDC ibinyujije ku rubuga rwa X, yemeje ko ubwegure bwa Sama Lukonde bwakiriwe na Perezida Tshisekedi.

Ubwegure bwa Sama Lukonde ni igisobanuro cy’uko na Guverinoma yari ayoboye ihita iseswa.

Ntabwo hatangajwe impamvu y’ubwegure bwe, gusa amahuriro ya sosiyete sivile muri Congo yari amaze iminsi amwotsa igitutu, asaba ko ajyana na Guverinoma ye.

Yashinjwe kunanirwa gukemura ikibazo cy’Umutwe wa M23 wirukanye ingabo za Leta n’abambari bazo mu bice byinshi bya Kivu ya Ruguru.

Abanye-Congo bijujutira ko Guverinoma ye yananiwe kurinda ubusugire bw’igihugu no kubaka igisirikare gihamye.

Hagaragazwa ko n’ubufasha bw’ingabo z’amahanga zirimo SADC, Abarundi, Abacanshuro, MONUSCO n’umutwe wa FDLR budatanga umusaruro.

- Advertisement -

Sama Lukonde udakunda kuvuga menshi yavuzweho kudafata imyanzuro ihamye mu ruhando rwa dipolomasi.

Gusa umwaka ushize yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC nk’Umudepite.

Guverinoma ye yari yiganjemo amaraso mashya, kuko 80% by’abari bayigize bari bashya muri iyo mirimo.

Yagaragayemo ubwiyongere bw’abagore bageze kuri 27%, mu gihe impuzandengo y’imyaka y’abayigize yari 47 gusa.

Intego zayo za mbere zari ukwita ku kibazo cy’umutekano cyabaye ndanze cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo.

Lukonde yeguye avugirizwa induru n’abanye-Congo bavuga ko Guverinoma ye bari abanya ntege nke bananiwe gutsinda M23.

Iyi Guverinoma kandi yari yiyemeje guteza imbere uburezi, ubuzima, ubutabera, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi, ibikorwa remezo ndetse n’ikoranabuhanga.

Tshisekedi yakiriye ubwegure bwa Sama Lukonde

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE,RW