MONUSCO yongeye kwibasirwa n’ibikorwa n’imyigaragambyo

Ibiro biro bikuru by’umuryango w’Ibibumbye i Kinshasa byakoreweho imyigaragambyo, abigaragambya batwika imodoka banagaragaza amagambo mabi ku bakozi b’uwo muryango.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Congo Kinshasa, akaba anakuriye ingabo z’uwo muryango zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, MONUSCO, Madamu Bintou Keita, yamaganye ibyo bikorwa bigambiriye abakozi ba UN.

Madamu Bintou Keita yasabye inzego z’ubutabera muri Congo gukora iperereza, abakoze biriya bikorwa bibi bagahanwa.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024 byari bibi cyane i Kinshasa ku bakozi ba UN, n’abakorera ibigo by’Abanyaburayi, na za Ambasade z’ibyo bihugu nk’iya America, Ubufaransa n’Ubwongereza.

Imodoka za UN zaratwitswe, abigaragambya banasahura ibigo by’abanyaburayi.

Madamu Bintou Keita avuga ko ibitero ku bakozi ba UN bitemewe, cyangwa ibigambiriye abantu bo mu miryango yabo.

Yavuze ko biriya bitero bibangamira ibikorwa bya MONUSCO bigamije gufatanya n’ingabo za Congo kugarura amahoro n’umutekano.

UN ivuga ko yamagana ibikorwa bigamije kuyangisha rubanda bitewe n’amakuru atari yo ahabwa abaturage.

Kubera biriya bikorwa, Leta ya Congo Kinshasa yahise ikoresha inama y’umutekano ikaba yaramaganye ibyo bikorwa bibi by’abigaragambya.

- Advertisement -

Leta yiyemeje gukaza umutekano kuri za Ambasade no ku bikorwa bya MONUSCO nk’uko byatangajwe na Visi Minisitiri w’Intebe, akaba Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Peter Kazadi.

Yavuze ko ibikorwa bibi ku bahagarariye imiryango mpuzamahanga cyangwa ibihugu byabo bitemewe.

Nyuma y’inama yavuze ko Guverinoma ya Congo izi ikibazo kiri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ati “Umwanzi ari mu burasirazuba bw’igihugu, urugamba ruri mu burasirazuba, tugomba gushyira hamwe imbaraga tukarwanya umwanzi turi hamwe, kandi twizeye ko tuzamusubiza aho yaturutse.”

UMUSEKE.RW