Muhanga: Aba DASSO bahize kubakira  inzu Umunani abatishoboye

Abagize Urwego rwa DASSO mu Karere ka Muhanga bahize ko bazajya basana imihanda yangiritse bakubakira n’inzu umunani  abatishiboye buri mwaka.

Ibi babishyize mu muhigo y’Akarere ka Muhanga imurikwa buri mwaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko  abagize Urwego rwa DASSO mu Karere  bateguye igenamigambi biyemeza kujya basana imihanda yangiritse, n’iy’imigenderano bagafatanya n’abaturage muri icyo gikorwa.

Kayitare avuga ko mu mihigo ya buri mwaka, DASSO yahize kubakira abaturage batishoboye umunani(8), ubu izo nzu zose zikaba zirimo kubakwa bakoresheje ibikorwa by’Umuganda, noneho ubuyobozi bukabafasha kubona isakaro n’ibindi bikoresho bisaba Ubushobozi bw’amafaranga.

Ati “Uko amashami mu Karere agira imihigo ni nako Urwego rwa DASSO narwo rugira imihigo, gusa uruhare rwabo runini baruharira kubungabunga umutekano w’abaturage bafatanyije n’inzego z’unutekano.”

Meya Kayitare avuga ko abagize uru rwego basanze ari ngombwa ko bagira uruhare mu guteza imbere Imibereho myiza y’abaturage, kuko mu mihigo bafite y’uyu mwaka harimo ibyo bikorwa byo kubakira inzu Umunani abatishoboye ndetse bakaba barongeyeho no kubaka indi nzu imwe(1) y’Umuturage utishoboye, bakayubaka nta bakoresheje amafaranga yabo nta bwunganizi bahawe n’Akarere.

Ati “Mu muganda bakoze, batangiye gusiba ibinogo biri mu muhanda wa Kaburimbo uva mu Mujyi wa Muhanga werekeza mu Karere ka Ngororero ugana iKarongi kuko wangiritse bikabije.”

Gusana imihanda yangiritse ni kimwe mu bikorwa barimo gutunganya kuko uyu muhanda umeze nabi.

Kayitare avuga ko ibi bikorwa bashyize mu mihigo bakunze kubikora mu gitondo cy’isuku kiba buri wa kabiri w’icyumweru, ibindi byo kubakira abatishoboye bakabikora mu muganda ngarukakwezi.

- Advertisement -

Yavuze ko ibi bakora birimo gutuma abaturage badakomeza kubabona mu shusho y’abantu bita ko babangamira, ahubwo bakababona ko bita no ku bibazo by’ubuzima bibangamiye Imibereho yabo.

Meya yanavuze ko barimo kubakira abaturage uturima tw’igikoni hirya no hino mu Mirenge.

Hari abavuga ko ibi bikorwa urwego rwa DASSO rwatangiye gushyira mu bikorwa bizakuraho urwikekwe hagati yabo n’abaturage kuko hari aho wasangaga babahohotera,  bamwe bababona bakabikanga.

yu Muhanda wa Kaburimbo barimo gusana, uberamo ibikorwa by’ubujura iyo bwije kuko imodoka zipakiye zigenda gahoro.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.