Muhanga: Abasenateri basabye ababyeyi kutuka inabi umwana usabye agakingirizo

Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho myiza n’Uburenganzira bwa Muntu, batanze Umurongo w’uko ababyeyi  bitwara mu gihe  abana babasabye agakingirizo, babagira inama yo kutabuka inabi.

Uruzinduko rugamije kureba uko abafite indwara zidakira bahabwa serivisi z’Ubuvuzi ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo izi ndwara zirindwe.

Perezida wungirije muri iyi Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage n’Uburenganzira bwa muntu Prof Niyomugabo Cyprien avuga ko umwana abashije gutinyuka agasaba ababyeyi be agakingirizo  batagomba kumwuka inabi,ahubwo ko bagomba kumusobanurira ibyiza byo kwifata bashingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda  birimo ubusugi n’ubumanzi ndetse ni izo mu madini.

Ati “Hari kandi Itegeko ry’Imana ribuza abantu gusambana kandi abenshi mu  Rubyiruko babarizwa mu madini.”

Prof Niyomugabo avuga ko ababyeyi bakwiriye gutega amatwi abana babo bananirwa kwifata bahereye kuri ayo mategeko y’Imana n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda, bakabasaba gukoresha agakingirizo kugira ngo batandura Virusi itera SIDA.

Senateri Niyomugabo avuga ko urubyiruko ari bo mizero y’Igihugu bityo ababyeyi, abaganga n’abarezi bagomba kwitabwaho by’Umwihariko.

Uwumuremyi Christine Umukozi w’Ibitaro bya Kabgayi yabwiye Abasenateri ko umwana we amusabye agakingirizo yabifata nk’amahirwe agize kuko nubundi ashobora kutagakoresha bikamuviramo kwandura.

Ati “Dukwiriye gutinyura abana tukabaganiriza ku Buzima bw’Imyororokere.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko  imibare y’abantu bagaragaye ubwandu bushya igaragaza ko 3% by’Urubyiruko rufite munsi y’Imyaka 15 bafite Virusi itera SIDA.

- Advertisement -

Ati “Muri ubwo bushakashatsi kandi twasanze abafite hagati y’Imyaka 15 na 24 bangana na 5% baranduye.”

Senateri Prof Niyomugabo Cyprien avuga kandi ko  mu bundi bushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko umuntu ukunda gusambana aba afite n’ikibazo  gikomeye cy’ihungabana.

Uwumuremyi Christine avuga ko Umwana we amusabye agakingirizo yabifata nk’amahirwe agize
Mu bakozi b’Ibitaro bya Kabgayi bagiranye ibiganiro n’abasenateri bahamya ko bazajya baganiriza abana babo ku bijyanye n’agakingirizo.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.