Muhanga: Ibuye ryasanze umugabo mu Kirombe riramwica

Nsabamahoro Eric w’Imyaka 29 y’amavuko, yishwe n’ibuye rimusanze mu kirombe.

Nsabamahoro Eric yari atuye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi, yishwe n’ibuye ryamanuwe n’imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa  Kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2024.

Uyu mugabo yakoraga muri Kampani y’amabuye y’agaciro yitwa MIMICO  iherereye muri uyu Murenge.

Abari kumwe nawe babwiye UMUSEKE ko ibuye ryishe uyu mugabo, ryaturutse ku musozi hejuru rimanukana umuvuduko ukabije ashatse kurihunga, aranyerera rimwitura mu mutwe.

Izabayo Fidèle umwe mubo bakorana, avuga ko  iri buye ryasanze barimo kwarura amabuye mu cyobo hamwe na bagenzi be, bagerageza guhunga  we aranyerera rimukubita mu mutwe w’inyuma n’amaguru.

Ati “Twagerageje kumujyana kwa Muganga iKabgayi ariko tugeze mu nzira ashiramo umwuka.”

Bagenzi be bahagaze ku ruhande  iryo buye rimanuka, bavuga ko ryamanukanye n’ibitakaka byinshi, kandi uburyo bacukura ari ubwa kijyambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi , Nsabimana Védaste avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba bavuganye na Kampani Nsabamahoro yakoreraga,  bemera ko  imihango yo gushyingura yose bayirengera ndetse bakaba bazatanga n’ibirebana n’amafaranga y’ubwishingizi kuko abakozi bose babishyuriye ubwishingizi.

Ati “Twagenzuye dusanga Kampani ifite ubwishingizi .”

- Advertisement -

Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, mu irimbi riherereye muri ako Kagari ka Butare.

Izabayo Fidèle umwe mubo bakorana avuga ko iryo buye ryamanukanye Umuvuduko ukabije rimwitura mu mutwe.
Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.