Muhanga: Ivuriro rya Kabuye rimaze amezi atandatu ridakora

Abivurizaga mu Ivuriro rya  Kabuye(Poste de Santé)  riherereye mu Murenge wa Kabacuzi, bavuga ko rimaze amezi atandatu ridaha serivisi abarwayi.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kabacuzi bavuga ko hashize amezi atandatu Ivuriro rya Kabuye rifunze Imiryango.

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko  riheruka gukora mu kwezi kwa Kanama 2023 hakiri  umuforomo  umwe w’umusaza.

Umwe mu baganiriye na UMUSEKE utifuje ko amazina atangazwa, avuga ko  guhera umunsi uwo musaza yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ritongeye gukora.

Ati “Ushinzwe Isuku niwe uhaboneka ku manywa, abarwayi bongeye guhangayika.”

Nsanzabaganwa avuga ko kuri ubu abarwayi bakoresha urugendo rwa Kilometero esheshatu bajya kwivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Buramba kandi  leta yari yabegereje Ivuriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Nsabimana Védaste avuga ko abo baturage bakabije kuko iri Vuriro  rimaze ukwezi kumwe kurenga, ridakora.

Ati:’Iri Vuriro ryashyizwe ku isoko rigiye kwegurirwa abikorera.”

Gusa avuga ko mbere rigikora ryahaga abarwayi serivisi iminsi itatu mu cyumweru.

- Advertisement -

Nsabimana avuga ko  kuva mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2024 kugeza muri Gashyantare ritongeye gukora.

Dutegura iyi Nkuru twahageze dusanga rikinze,cyakora imbere n’inyuma yaryo hari isuku kuko twasanze hakubuye ariko Imiryango ikinze.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko mu Karere ka Muhanga hari amavuriro 30, atatu muri ayo amaze kwegurirwa abikorera, andi asigaye ari ku isoko akaba adakora mu buryo buhoraho.

Bamwe mu barituriye bavuga ko riheruka gukora mu kwezi kwa Kanama 2023.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.