Muhanga: Urupfu rw’umusore rwateje impagarara mu baturage

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Urupfu rutunguranye rwa Habineza Jean Damascène rwateje impagarara mu baturage kubera ko Umudugudu wandikiye Ubugenzacyaha ko yazize Uburozi.

Habineza Jean Damascène w’Imyaka 36 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro.

Umuvandimwe we witwa Ndayambaje Erneste yabwiye UMUSEKE ko Nyakwigendera yasabye uwitwa Mporambizi uhafite Resitora(Restaurant) kumutekera invange y’Inyama z’ingurube n’ibirayi arabimutegurira amaze kubirya atangira gutaka mu nda.

Ndayambaje avuga ko Habineza yafashe iryo funguro mu mpera z’icyumweru gishize atangira kuremba bigeze kuwa mbere ahita yitaba Imana.

Ati “Mbere yuko afata ayo mafunguro hari amagambo yayabanjirije kuko umukobwa yabenze bigeze kubyarana umwana yamubonye aherekeje umusore mugenzi we wari ugiye gusezerana ku Murenge, maze amubwira ko ikoti yambaye rimubereye, ariko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma.”

Uyu musore avuga ko amakuru yakomeje gucicikana mu Mudugudu ko uyu Mporambizi yahawe ikiraka n’amafaranga yo kwicisha Habineza uburozi.

Akavuga ko kuva umunsi apfa Ubuyobozi bw’Umudugudu n’abaturage bateguye inyandiko igaragaza uwo mugambi ndetse n’ababigizemo uruhare.

Ngo basanze ari uwo mukobwa, Nyina ndetse na Mporambizi barabafata bashaka kubagirira nabi, ariko Inzego zirabatesha.

Ndayambaje avuga ko bafashe iyi kayi bayishyikiriza RIB, ariko ntiyahabwa agaciro kubera ko yari kuba yanditswe na Muganga wamusuzumye ari nawe ubifitiye ububasha.

- Advertisement -

Gusa avuga ko RIB yahise irekura uwo mukobwa n’Umubyeyi we bakekwa, isigarana Mporambizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Mukayibanda Priscah avuga ko bakimara kumva iyo nkuru, bihutiye kujyayo bahageze babanza kwihanganisha Umuryango wagize ibyago.

Baganirije n’abo baturage bagiranye amakimbirane ashingiye ku burozi.

Ati “Ukekwaho ubwo burozi yashyikirijwe RIB, abaturage twabasabye gutuza bagategereza ikizava mu iperereza.”

Twabwiye abaturage kandi ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, ko batagomba kwihanira bashingiye ku magambo abantu bavuga.

Habineza Jean Damascène yari yari yakundanye n’undi mukobwa Umuvandimwe we akavuga ko aribyo byateye ishyari uwo mukobwa babyaranye mbere.

Nyakwigendera yashyinguwe kuwa mbere Taliki ya 26 Gashyantare 2024.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.