Musanze: Urubyiruko rwasabwe kwandikisha imitungo yarwo mu by’ubwenge

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, rwigishijwe ko hari inyungu  nyinshi zihishe ziri mu kwandikisha imitungo mu by’ubwenge.

Babigarutseho ubwo ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB cyatangizaga amahugurwa mu ishuri rikuru rya IPRC Musanze, agamije gusobanurira abahiga bafite ibitekerezo by’imishinga yaba iyatangiye n’indi ikiri mu nzira , kuyandikisha muri iki kigo, birinda ko hari abandi bayiyandikishaho atari iyabo.

Irasubiza Louange na mugenzi we batangiye umushinga wo gukora umuti wifashishwa mu kwica udukoko twangiza imyaka, ukanayifasha kwiyongera k’umusaruro.

Uyu  avuga ko atigeze yandikisha umushinga wabo, kandi waratangiye kubinjiriza agatubutse, gusa ngo aho abimenyeye bagiye guhita bawandikisha.

Yagize ati “Umuti twakoze wica udukoko twangiza imyaka ukaba n’inyongeramusaruro, mu mezi ane tumaze tuwushyize mu bikorwa utwinjirije miliyoni n’ibihumbi 200, twari tutarawandikisha muri RDB kubera amakuru make, hagize udutanga akawandikisha atari nawe wawuvumbuye twaba duhombye cyane, ariko aho tumenyeye amakuru nyayo turihutira kuwandikusha vuba”

Ngabonziza Elie ufite umushinga w’ikoranabuhanga bise Ireme breage system nawe ati” Iyi sisiteme yorohereza abo mu Kigo bose  guhera ku munyeshuri kumenya ingengabihe zabo, umwarimu akamenya igihe atangira isomo rye n’aho aritangira, akamenya byoroshye umunyeshuri waje n’uwasibye yifashishije iri koranabuhanga”

Uyu avuga ko bamaze kwandikisha umushinga wabo bityo kuri ubu batekanye.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya IPRC Musanze Eng.Emile Abayisenga nawe ahamya ko bagihura n’imbogamizi yo kubona imishinga myinshi ivumburwa n’abanyeshuri babo, nyuma bakajya ku bindi bigo bagasanga naho hari imishinga isa neza n’iyo ku kigo cyabo, bikagorana kumenya neza nyir’ubuvumbuzi.

Umukozi muri RDB mu biro by’umwanditsi mukuru mu ishami ry’umutungo kamere muby’ubwenge Kelen Turinamatsiko, avuga ko kugeza ubu hari urubyiruko rukora ubuvumbuzi bwinshi ndetse bakegukana n’ibihembo mu marushanwa, ariko kubera kutabiha agaciro ngo babwandikishe mu rwego rwo kubisigasira no kubyongerera agaciro birangirira aho.”

- Advertisement -

Yagize ati ” Baze batwegere ibisabwa ntibigoye bandikishe ibihangano byabo babiheshe agaciro birusheho kubabyarira inyungu

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) igaragaza ko abantu bandikishije umutungo bwite mu by’ubwenge bavuye kuri 499 mu 2010 bagera ku 1253 mu 2018.

NYIRANDIKUBWIMANA JEANVIERE

UMUSEKE.RW/MUSANZE