Netanyahu yarahiriye kurasa umujyi wa Rafah

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yashimangiye ko abasirikare b’Igihugu cye nta kabuza bagomba kugaba ibitero ku mujyi wa Rafah muri Gaza, atera ibyatsi amahanga amusaba kugendera kure uwo mujyi.
Minisitiri w’Intebe wa Israel ntakozwa ibyo guhagarika ibitero ku mujyi wa Rafah ucumbikiye abagera kuri miliyoni 1.4.
Ibiro bya Netanyahu bwavuze ko umutwe wa Hamas nta kintu gishya na kimwe wagaragaje kijyanye n’amasezerano yo kurekura abo washimuse.
Kugumana izo mbohe ngo ni ibintu Israel itazigera yihanganira ko igomba guhana yihanukiriye Hamas n’abayifasha.
Ibyo biro byagize biti ” Impinduka ku ho Hamas ihagaze izatuma habaho gutera intambwe mu biganiro.”
Iri sezerano rya Netanyahu rije nyuma y’ibiganiro by’amahoro biherutse kubera i Cairo mu Misiri byarimo abategetsi ba Amerika, Israel, Misiri na Quatar, gusa ntacyo byagezeho.
Ku wa gatatu Perezida Emmanuel Macron yasabye Netanyahu guhagarika imirwano byihuse avuga ko amagana y’abagwa mu bitero bya Israel muri Gaza bidakwiye kwihanganirwa.
Ku murongo wa telefone Macron yabwiye Netanyahu ko Ubufaransa bwamaganye igitero ku mujyi wa Rafah kuko gishobora guteza amakuba.
Netanyahu avuga ko igihugu cye kizarwanya umutwe wa Hamas kugeza ku ntsinzi yuzuye.
Ba Minisitiri b’Intebe b’ibihugu bya rutura baherutse gusohora itangazo ribuza Israel kugaba ibitero ku mujyi wa Rafah ndetse na EU yasabwe kugenzura niba Israel ibyo ikorera muri Gaza bitagize ibyaha bitihanganirwa.
Hamas itangaza ko abantu nibura bagera ku 28,576 biganjemo abagore n’abana bamaze kwicirwa mu bitero bya Israel muri Gaza.
DIANE UMURERWA / UMUSEKE.RW