Ntibihagije ko urubyiruko rumenya umurimo w’ubuhinzi gusa, ahubwo rugomba no kumenya gutanga serivisi nziza no kugira uruhare mu guharanira kuvugurura ubuhinzi, ababukora bakagira ubukungu buhamye.
Ibi ni ibitangazwa na Nkunzi Celestin, Umuyobozi w’iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Nyamagabe.
Hari mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga uzafasha abahinzi kongera ubumenyi ku ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku murima kandi ku gihe.
Ni umushinga watangijwe na Koperative y’Abacuruzi b’inyongeramusaruro bo mu Karere ka Nyamagabe (Kopabinya) wifatanyije n’Umushinga wa “Hinga Wunguke” uterwa inkunga na USAID.
Uyu mushinga witezweho kuzagera ku bahinzi ibihumbi 20 mu mirenge ya Buruhukiro, Nkomane, Gatare, Tare, na Uwinkingi, washowemo arenga miliyoni 77 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugera kuri abo bahinzi hazifashishwa urubyiruko rwahuguwe aho ruzakurikirana umuhinzi kugira ngo ahinge neza, asarure neza ndetse no kumufasha kubona isoko ryiza.
Umwe mu bahuguwe, Uwurukundo Agnes yabwiye UMUSEKE ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bagomba kugira uruhare mu gusezerera ubuhinzi bwa gakondo.
Ati “Abahinzi bagakoresha izo nyongeramusaruro, imbuto z’indobanure, amafumbire, imiti yica udukoko kugira bibafashe kubona umusaruro uhagije, urenze k’uwo babonaga.”
Hakizimana Theogene we atangaza ko ibyo bakura mu mahugurwa bagenewe bazabisangiza n’abandi bigafasha mu guhindura no kunoza imikorere y’ubuhinzi.
- Advertisement -
Ati ” By’umwihariko tuzifashisha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gusakaza amakuru agezweho mu buhinzi no kuyifashisha mu kongera umusaruro, dushishikarize abahinzi kugana ibigo by’imari n’ibindi.“
Gusa urwo rubyiruko rwasabye imikoranire hagati y’inzego zifata ibyemezo muri Politiki y’ubuhinzi, abikorera ku giti cyabo ndetse no kubakira ubushobozi abakora muri urwo rwego.
Donathile Mukakomeza, Umuyobozi wa Koperative ya Kobapinya yavuze ko bizeye ko uru rubyiruko rwahuguwe ruzafasha abahinzi benshi mu kubaha inama no kubafasha mu bikorwa by’ubuhinzi.
Ati ” Tugiye gushyiraho umu goronome uhagarikira umuhinzi mu murima ku gihingwa icyo ari cyo cyose yahinze ndetse no kumukurikirana.”
Ngo biterwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kongera umusaruro u Rwanda rwihaye zirimo ikoreshwa ry’ifumbire no korohereza abahinzi kuyibona.