Perezida Kagame na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo baganiriye ku mutekano wa EAC 

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Perezida Kagame na mugenzi wa Sudani y'Epfo akaba n'umuyobozi wa EAC muri iki gihe baganiriye ku mutekano mucye w'Akarere

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa  Sudani y’Epfo akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, bagiranye ibiganiro.

Ku gicamunsi cy’ejo tariki ya 22 Gashyantare 2024, nibwo Perezida Salva Kiir yageze mu Rwanda.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko “Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byarimo n’ Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, byibanze ku mpamvu muzi y’umutekano mucye w’Akarere n’ibijyanye n’imikorere ya EAC.”

Ibi biganiro bibaye nyuma yaho umubano hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba  birimo u Rwanda, u Burundi na Congo ujemo igitotsi.

RD Congo yakunze gushinja u Rwanda  ushotora iki gihugu ko rushyigikira umutwe wa M23 ukomeje kubuza amahwememo Leta ya Congo.

Ni mu gihe u Burundi nabwo burega u Rwanda kuba bushyigikira umutwe wa RED Tabara uheruka kugaba igitero mu Burundi cyikagwamo abarenga 20.

Ibi birego byose u Rwanda rubyamaganira kure, ruvuga ko ari ibinyoma .

Biteganyijwe ko Perezida Kiir ava mu Rwanda ahita yerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no mu Burundi, aho azaganira n’abakuru b’ibyo bihugu.

Ni uruzinduko akoze nyuma y’uko mu nama ya 37 isanzwe ya Afurika yunze Ubumwe muri Ethiopia, yasabye ko amakimbirane akomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa DRC, yahoshwa bishingiye ku bushuti n’ubuvandimwe burangwa mu bihugu byo mu Karere.

- Advertisement -
Biteganyijwe ko ahita yerekeza muri RD Congo kuganira Tshisekedi ku mwuka uri hagati ye na mugenzi we w’u Rwanda

UMUSEKE.RW