Polisi y’u Rwanda yabaye iya mbere mu kunyura mu nzira z’inzitane

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Polisi y'u Rwanda yitwaye neza muri UAE SWAT Chalenge 2024

Ikipe yo mu itsinda ridasanzwe ry’Abapolisi b’u Rwanda, RNP SWAT-1 yabaye iya mbere mu kunyura mu nzira z’inzitane mu marushanwa yahuje abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, azwi nka ‘UAE SWAT Challenge 2024’.

Ni ku nshuro ya gatatu amakipe ya Polisi y’u Rwanda yitabira iri rushanwa ngarukamwaka, rirangwa no kugaragaza ubuhanga mu gutekereza, kurasa ku ntego hamwe n’imbaraga z’umubiri.

Amarushanwa ya UAE SWAT Challenge 2024  yatangiye ku wa 3 Gashyantare isozwa ku wa 7 Gashyantare 2024, yitabirwa n’amakipe 100 yo mu bihugu 73.

Bahatanye mu byiciro bitandukanye bijyanye n’amayeri n’ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’iterabwoba, gutabara abafatiwe mu bitero, kurira no kumanuka iminara no kunyura mu nzitizi.

U Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe ya RNP SWAT-1 yabaye iya 12 ku rutonde rusange mu gihe RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa 19.

Mu myitozo yo kunyura mu nzira z’inzitane ( Obstacle Course) ikipe ya RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa mbere ni mu gihe ikipe ya RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa 6.

UAE SWAT Chalenge itegurwa hagamijwe guteza imbere kungurana ubuhanga n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bihagararirwa n’amakipe atandukanye ku rwego Mpuzamahanga.

Ni irushanwa rifatwa kandi nk’urubuga mpuzamahanga rwo gushimangira ubufatanye hagati y’amakipe yose aryitabira hagamijwe kurushaho kunoza imikorere.

Ikipe ya Polisi ya Dubai niyo yegukanye irushanwa ry’uyu mwaka iryambura u Burusiya bwaryegukanye mu 2023.

- Advertisement -
Abapolisi b’u Rwanda bacanye umucyo muri UAE SWAT Chalenge
Polisi y’u Rwanda mu marushanwa i Dubai
Amakipe ya Polisi atandukanye ku Isi yitabiriye iri rushanwa
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri
Polisi y’u Rwanda yitwaye neza muri UAE SWAT Chalenge 2024

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW