RDC : Abagore bigaragambije basaba M23 guhagarika intambara

Abagore bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  kuri uyu wa 14 Gashyantare 2024, bakoze imyigaragambyo yo mu mahoro bamagana intambara umutwe wa M23 uhanganyemo na FARDC mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni urugendo abo bagore bafatanyijemo na Minisitiri Ushinzwe uburinganire,Abana n’iterambere ry’Umuryango.

Abigaragambya bose bari bambaye umwambaro w’umukara,bafite intero ivuga ngo “ Congo izasigara ari imwe  kandi ntishobora gucikamo ibice. Nta wibaza kubari gupfa muri Congo, intambara ihagarare, jenoside ihagarare.”

Nyuma y’irugendo hafi rw’isaha, aba bagore berekeje ku biro by’umukuru w’igihugu n’ibyapa byabo byanditseho amagambo.

Minisitiri ushinzwe uburinganire,abana n’iterambere ry’umuryango,Masangu Bibi Muloko Mireille yavuze ko “Turagaragariza akababaro kacu umuryango mpuzamahanga nayo idushyigikire, ushyireho igitutu iyi ntambara ihagarare“

Patricia Maisha, uhagarariye inama y’Igihugu  y’abagore muri Congo, yagize ati “Abaturage bagomba kuba maso bakamagana umwanzi wabo kandi bakarwanira amahoro.”

Abagabo bamwe bari baherekeje abagore babo muri iyi myigaragambyo karundura yo kwamagana intambara bavuga ko itezwa na M23.

Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe M23 na FARDC  umuriro ukomeje kwaka mu bice bya Sake mu Burasirazuba bwa Congo.

RD Congo ifata u Rwanda nka nyirabayazana ndetse kenshi  barwita umwanzi wabo ku bwo kurushinja gushyigikira umutwe wa M23 ukomeje kubotsa igitutu.

- Advertisement -

U Rwanda cyakora ntirwahwemye kugaragaza ko Congo yibeshya, ntaho ruhuriye n’ibibazo byose ihura na byo.

UMUSEKE.RW