Imirwano hagati ya M23 n ‘ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC, yongeye kubura mu gace ka Sake.
Amakuru avuga yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 29 Gashyantare 2024, aho benshi biganjemo abo mu ngabo za leta bakomeretse ku buryo bukomeye.
FARDC bivugwa ko ari yo yateye ibisasu bibiri mu birindiro by’ingabo za M23 , maze bigakomeretsa abatari bacye.
Hari hashize igihe impande zihanganye zihaye agahenge k’imirwano nyuma y’ibiganiro Perezida wa Congo , Felix Antoine Tshisekedi yagiriranaga na Perezida wa Angola akaba umuhuza mu biganiro hagati y’u Rwanda na Congo.
Amakuru avuga ko iyi mirwano yongeye kubura, yavanye abaturage mu byabo, bahungiye mu gace ka Mugunga kari hafi ya Sake , ari naho imirwano ibera.
Hagati aho Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 .
Ni ubutumwa bwatanzwe na Josep Borell ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano muri EU, bugejejwe mu nteko ishinga amategeko na Jutta Urpilainen ku wa 27 Gashyantare 2024.
Jutta usanzwe ari Komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, aho yamenyesheje abagize Inteko ko uyu muryango uhangayikishijwe n’intambara iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru n’ibikorwa by’urugomo rukorerwamo n’ubuhunzi iri gutera
Komiseri wa EU kandi yagaragarije abagize Inteko y’uyu muryango ko igikwiye ari ukubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, yongeraho ko ubusugire, ubumwe n’ubwigenge bw’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari bukwiye kubahwa.
- Advertisement -
Ati “EU ishimangira ko ishyigikiye n’imbaraga ibiganiro bya Luanda na Nairobi, igasaba ko bisubukurwa vuba. Imirongo yashyizweho igomba kubahirizwa, inzego zishinzwe ubugenzuzi zikongera zigakora.
Leta ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwa wa M23 ndetse kuri ubu watangiye umugambi wo kwamagana ibihugu byose byagirana umubano n’u Rwanda.
UMUSEKE.RW