Rubavu: Umwana ukiri muto yakubiswe n’inkuba

Mu Karere ka Rubavu, Inkuba yakubise umwana w’imyaka 13, witwa Uwajeneza Dorcas  ahita yitaba Imana.

Byabaye kuri uyu ku wa 1 Gashyantare 2024, bibera mu Mudugudu wa Gakukumbu, Akagari ka Kabilizi mu Murenge wa Rugerero , ubwo abantu bari bavuye mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nsabimana Mvano Etienne yasabye abaturage kwitwararika, birinda kugama munsi y’ibiti.

Ati “Tuributsa abaturage ko igihe cyose imvura yaguye bajya batandukana n’ibyuma, bakirinda kugama mu biti n’ibindi byose byabakururira akaga ko gukubitwa n’inkuba”.

Usibye kuba iyi nkuba yahitabye ubuzima bw’uyu mwana w’imyaka 13, yanahungabanyije nyirakuru.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yahise ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho n’abaganga.

UMUSEKE.RW