Ruhango: Abanyerondo bane bakomerekejwe n’abitwaje imihoro

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Bunyankuku, Akagari ka Mutara mu Murenge wa Mwendo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo buvuga ko mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa mbere Tariki ya 19 Gashyantare 2024, abantu bataramenyekana bitwaje imihoro, batemye abanyerondo bane  barabakomeretsa bidakabije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Nemeyimana Jean Bosco  yabwiye Itangazamakuru ko abo bantu bakomerekeje abanyerondo bari bameze nk’abahunga kuko n’imihoro bari bitwaje itari ityaye ku buryo bukabije.

Yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakekwaho uru rugomo bafatwe bataragera  ku  mugambi mubisha.

Ati “Abakoze ibyo byaha ntabwo barafatwa ngo bashyikirizwe Ubugenzacyaha.”

Gitifu Nemeyimana avuga ko abakomeretse bajyanywe mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru giherereye muri uyu Murenge kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Abagizi ba nabi muri aka Karere baherukaga kuvugwaho ibi bikorwa bigayitse mu myaka yashize.

Amakuru abaturage batanze avuga ko mbere yo gutema abanyerondo babanje gusahura amaduka batema abacuruzi bikanga irondo bariruka ari nabwo baje guhura naryo batema abariraye.

Uyu muturage avuga ko yamenye ko abagera ku bantu batandatu aribo bajyanywe kwa Muganga.

- Advertisement -

UMUSEKE wmenye ko abanyerondo batatu muri batandatu  bamaze koherezwa ku Bitaro bya Gitwe nyuma yo gukomeretswa mu buryo bukabije .

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango