Ruhango: Ba Gitifu b’Utugari iyo basabwe raporo batira imashini mu mashuri

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Ruhango, bavuga ko imashini bahawe zishaje ku buryo iyo basabwe gutanga raporo bisunga Ibigo by’amashuri  cyangwa, ibigo Nderabuzima bikabatiza.

Abagaragaje iki kibazo cy’ibikoresho by’akazi bishaje, ntabwo bifuje ko  amazina yabo agaragara.

Aba ba Gitifu ku rwego rw’Utugari bavuga ko bahawe Imashini zitwa Positivo mu myaka itatu ishize,ubu zikaba zizimya  kandi basabwa gukora akazi, bagatanga na za raporo.

Bavuga ko iyo ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’ubw’ Akarere bubasabye raporo bajya gutira imashini mu bigo Nderabuzima cyangwa mu bigo by’amashuri ndetse no muri za SACCO.

Umwe yagize ati “Ku rwego rw’Akagari haba hari abakozi 2 kandi bose bafite inshingano bahawe, Umusaruro twifuzwaho  ntaho  uhuriye n’ibikoresho twahawe.”

Mugenzi we avuga ko hari igihe babatunguza akazi bakabaha n’isaha ntarengwa bagomba kuba batanze raporo, kandi bazi neza  imashini babahaye.

Ati “Ibyo badusaba bimeze nk’umugabo uha Umugore we amafaranga yo kugura intoryi, hanyuma yataha akamubaza impamvu atahashye inyama.”

Bavuze ko bibatera ipfunwe kujya gutira ibigo by’amashuri, ibigo Nderabuzima na SACCO.

Bavuze ko bamaze igihe kinini barabitanzeho raporo ndetse bakabivuga no mu nama zibahuza n’Ubuyobozi ariko ntibigire icyo bitanga.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Muhoza Louis yabwiye UMUSEKE ko imashini abo bakozi bahawe zisaza ndetse ko ari ibisanzwe, gusa akavuga ko hari abazifashe nabi kuko igihe baziherewe atari kirekire ku buryo zagombye kuba uyu munsi zidakora.

Ati “ Mudasobwa (Computer)  imaze imyaka  ibiri iba igikomeye kandi ikora neza.”

Mbabazi yemera ko izo bahaye ba SEDO zishaje kuko zimaze imyaka itatu.

Mu gukemura iki kibazo,Mbabazi avuga ko bateganya kugura izindi mashini bazaha abafite izishaje cyane.

Ati”Izindi tuzazigura mu Ngengo y’Imali itaha ikibazo gihite gikemuka.”

Ba Gitifu bavuze ko ku munsi w’Intwari bakoranye Inama n’Ubuyobozi bw’Akarere harimo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge bongera kugaragaza ko babangamiwe n’iki kibazo cyo guhora batira ibikoresho.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.