Ruhango: Umurambo w’umubyeyi watoraguwe imbere y’inzu ye

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango buvuga ko hari umurambo w’umubyeyi wasanzwe imbere y’inzu ye bigakekwa ko yaba yishwe.

Mukamabano Marie Claire w’Imyaka 54 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Nyarugunga, Akagari ka Rutabo mu Murenge wa Kinazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Gasasira François Regis avuga ko amakuru bahawe n’umwe mu baturage ahamya ko umurambo w’uyu mubyeyi yawusanze hanze y’inzu ye atabaza Inzego barahurura basanga  uyu mukecuru yarangije gupfa.

Gasasira avuga ko   uwatanze ayo makuru yavuze ko yamubonye hagati  ya saa kumi n’ebyeri n’igice za mu gitondo ahita abibwira abaturage n’inzego z’ibanze.

Gitifu Gasasira avuga ko nubwo icyishe uyu mubyeyi kirimo gukorwaho iperereza, ariko abaheruka kuvugana nawe bamubonye ejo ku Cyumweru ari muzima.

Cyakora Gitifu avuga ko mu makuru bahawe na bamwe mu baturanyi b’uyu nyakwigendera, avuga ko batari babanye neza n’umugabo we kuko bararaga mu byumba bibiri bitandukanye.

Ati “Batubwiye ko umwe yabaga mu cyumba cye undi mu cye.”

Gasasira avuga ko mu bahuruye harimo n’umugabo we, gusa gitifu avuga ko ku rutonde rw’abaturage bafitanye amakimbirane abo bombi batari baruriho.

Gasasira yavuze ko icyateye urupfu rw’uyu mubyeyi kiza kumenyekana nyuma y’iperereza rya RIB, n’ibipimo abaganga baza kugaragaza.

- Advertisement -

Kuri ubu umurambo wa  Mukamabano Marie Claire ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kinazi gusuzumwa.

Nyakwigendera yareraga abuzukuru be kuko abana barindwi ( 7)  babyaranye n’uyu mugabo bose bamaze gushaka.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.