Abanyeshuri bo muri Giheke TSS mu Karere ka Rusizi baravuga imyato ibyo intwari z’u Rwandazaharaniye kuko bari mu munyenga wabyo, bahamya ko bazagera ikirenge mu cyabo.
Babigaragaje ku wa 1 Gashyantare 2024 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 30 umunsi mukuru w’intwari.
Afurika Geodien wiga mu mwaka wa gatanu yavuze ko hari byinshi yamenye abikesha ubutwari bw’abanyarwanda, barimo urubyiruko nkawe.
Ati“Namenye gukora sisitemu aho waba uri hose ikubwira ko umuntu atambutse iwawe n’ubwo nta kintu yaba akozeho, zafasha gucunga umutekano.”
Ndagijimana Ali wiga mu mwaka wa gatandatu w’ayisumbuye nawe ati “Nakoze uburyo utari mu rugo wahamagra amatara yo m urugo rwawe ukayatsa cyangwa ukayazimya ukoresheje telefoni yawe.”
Imanishimwe Arnaud nawe yiga muri iri shuri, mu mwaka wa gatandatu
ati“Nakoze uburyo bukoreshwa mu bigo bukabamenyesha icyo bagomba gukora ubugenzura atagombye kuba ahari yifashishije telefoni.”
Muri byinshi aba banyeshuri bakora, bakoze n’uburyo wagenzura ibigega by’amazi bishobora kuzura amazi utari mu rugo,ukoresheje telefoni,ukirinda impanuka yabiturukaho.
Joseph Desire Kanyandege, muyobozi w’ishuri rya Giheke TSS, yashimiye Leta y’u Rwanda kuba hari amafaranga ibaha yo kugura ibikoresho byo kwigiraho, gusa agaragaza ko hai ibyo ishuri ritarabasha kubona kubera ubushobozi.
- Advertisement -
Kanyandege avuga kandi ko hari ababyeyi batarumva akamaro ko kujyana abana mu mashuri y’ubumenyi ngiro, ibyo asaba ko baycika.
Ati“Hari ibyo leta iduha, icyuho gihari ni iby’ishuri rikenera tudashobora kubona, hari n’icyuho cy’uko abantu barumva amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro.”
Giheke TSS ifite abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa bagera kuri 635 aho biga mu mashami arimo ICT, Ubwubatsi, amashanyarazi, Icungamari n’ayandi.
MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i Rusizi