Perezida wa RD Congo, Antoine Felix Tshisekedi na mugenzi w’I Burundi, n’abandi bakuru b’ibihugu bahuriye muri Namibia, bakorana inama y’uburyo amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo yagaruka.
Ubusanzwe aba bari Namibia mu gikorwa cyo gusezera uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Dr. Hage Geingob uheruka kwitaba Imana.
Nyuma y’umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024, ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare, i Windhoek, Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, uwa Congo Felix Tshisekedi, uwa Malawi Lazarus Chakwela na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, baganariye ku cyakorwa ngo umutekano mu karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo ngo ugaruke nuko umutwe wa M23 waranduka.
UMUSEKE wamenye ko ibi biganiro byatumijwe na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa.
Amakuru avuga ko usibye abo bakuru b’ibihugu, muri iyo nama yarimo kandi na Minisitiri w’Umutekano wa Congo,Jean Pierre Bemba, Uw’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi,Ntare Rushatsi, bivuga ko muri ibyo biganiro “Baganiriye ku bibangamira inyungu rusange z’ibihugu nuko buri gihugu cyatanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano, ibihugu byohereza ingabo muri Congo.”
Hashize igihe RD Congo yugarijwe n’intambara ihangayemo n’umutwe wa M23 ifata ko ari uwiterabwoba.
U Burundi ni kimwe mu bihugu bishyize imbaraga mu kurwanya uyu mutwe ukomeje kubuza amahwemo leta ya Congo.
Congo mu bihe bitandukanye yagiye ishinja u Rwanda ko rushyigikiye uyu mutwe wa M23 ariko u Rwanda rukabyamaganira kure.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW