U Burundi bwashinje u Rwanda kuba inyuma y’igitero cya RED Tabara

Leta y’u Burundi yongeye kwikoma u Rwanda ko ruri inyuma  y’umutwe wa RED Tabara, wagabye igitero muri iki gihugu, kigahitana ubuzima bwa bamwe.

Iki gitero cyabaye ku  Cyumweru tariki 25 Gashyantare mu 2024, mu gace ka Buringa muri Komine Gihanga mu Ntara ya Bubanza.

Iki gitero cyemejwe na RED Tabara cyaguyemo abantu icyenda abandi batanu barakomereka.

Mu itangazo leta y’u Burundi yongera gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa bya RED Tabara.

U Burundi buvuga ko “bukomeje kwamagana imyitwarire y’u Rwanda yo gutoza no guha intwaro umutwe w’iterabwoba wa RED Tabara, ukomeje kugaba ibitero byibasira abasivile, ndetse bugasaba ko buhabwa abari inyuma y’ibikorwa y’uyu mutwe bari mu Rwanda.”

ISESENGURA

U Burundi bwaherukaga kumvikana bushinja u Rwanda gukorana na RED Tabara, nyuma y’ikindi gitero uyu mutwe wari wagabye muri iki gihugu mu mpera za 2023.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganira kure, rugashimangira ko ntaho ruhuriye na byo kandi nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu.

- Advertisement -

RED-Tabara yarashe ingabo z’u Burundi

 UMUSEKE.RW