Ubwo hasozwaga Icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda ku rwego rw’Igihugu, Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rushobora kwakira Inteko Rusange y’Abaksuti ku Isi.
Guhera tariki ya 17 kugeza tariki ya 25 Gashyantare 2024, Abaskuti bo mu Rwanda bari mu Cyumweru cy’Ubuskuti gisanzwe ari Icyumweru gikorwamo ibikorwa bitandukanye ariko biganisha ku Iterambere ry’Igihugu.
Iki Cyumweru cyakozwemo ibikorwa byinshi birimo no kuremera imiryango itishoboye, cyasorejwe muri Stade ya Muhanga iherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024.
Uyu muhango witabiriwe n’Abaskuti baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse n’Abayobozi mu nzego za Leta n’Amadini n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu Ntara y’Amajyepfo.
Komiseri w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, Virgile Uzabumugabo, yashimiye abanyamuryango n’uyu muryango bongeye kumugirira icyizere bakamutorera indi manda.
Uyu Muyobozi yanavuze ko u Rwanda ruri guhatanira kuzakira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abaskuti ku Isi, izahuza Ibihugu 174 iteganyijwe kuzaba mu 2027.
Umunyamabanga w Komisiyo y’Abepiskopi Ishinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko, Padiri Ndagijimana Alexis, yaganirije urubyiruko arwibutsa ko kubaha no kumvira ababyeyi ari ingenzi cyane mu buzima bwa Muntu.
Uku gusoza Icyumweru cy’Ubuskuti mu Rwanda, byahujwe no guha amasezerano abandi Baskuti 270 ku rwego rw’Igihugu.
Byahujwe kandi no gushyiraho Komite Nyobozi y’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, maze Uzabumugabo Virgile yongera gutorerwa kuyobora uyu muryango ku rwego rw’Igihugu.
- Advertisement -
Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga, Byicaza Jean Claude, yashimiye ubuyobozi bw’Abaskuti mu Rwanda kuko bahisemo gukorera gahunda za bo muri aka Karere.
Uyu muyobozi yibukije urubyiruko, ko rukwiye kubaha amahame shingiro n’amategeko y’Abaskuti kugira bazagire ejo heza, cyane ko ari bo Rwanda rw’ejo.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW