Uburayi bwinjiye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro y’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), basanzwe ari abafatanyabikorwa b’ingenzi.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye agamije kurushaho kuzamura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kumurika uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije.

Imibare igaragaza ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z’Amadorali ya Amerika.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavuze ko impande zombi zizafatanya mu guteza imbere uruhererekane rw’inzira amabuye anyuramo acukurwa no gufatanya mu itunganywa ry’ayo hagamijwe kuyongerera agaciro.

Impande zombi zizafatanya kandi guhangana n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, hitabwa ku gukurikirana amabuye kuva acukuwe.

U Rwanda na EU biyemeje guharanira ko amabuye acukurwa mu buryo butangiza ibidukikije no gushakisha ubushobozi butuma hubakwa ibikorwaremezo bya ngombwa bigamije koroshya icukurwa ryayo.

Hazakorwa kandi ubushakashatsi, guhanahana ubumenyi no kwimakaza ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucukuzi.

Hemejwe ko abakora mu rwego rw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko ku mitunganyirize y’amabuye yihariye bazongererwa amahugurwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yavuze ko aya masezerano ashimangira ubuziranenge n’ubushobozi bwo gushakisha ahari aya mabuye y’agaciro.

- Advertisement -

Yagize ati “Bikanashimangira u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bucuruzi ku ruhando mpuzamahanga.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze kandi ko u Rwanda ruha agaciro umubano warwo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse ko rwiyemeje kurushaho gushimangira uwo mubano.

Jutta Urpilainen, Komiseri ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga muri EU, yavuze ko aya masezerano azarushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari no gufasha umubumbe guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twamaze gutangwamo impushya z’ubucukuzi.

Hari uduce 10 tutarakorerwamo ubwo bucukuzi mu buryo bwemewe mu gihe dutanu turi ahari ibyanya bikomye bya pariki.

Ni mu gihe u Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka afite agaciro ka miliyari miliyari $154.

Dr Vincent Biruta na Jutta Urpilainen basinye amasezerano y’ubufatanye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW