Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze bazindurwa no kujya guca inshuro bashakisha imibereho, bakajyayo bafite abana bavuga ko badashobora kugahabwa kuko bafite abana, kandi biyemerera ko baba bashoboye gukora neza bagatanga umusaruro wifuzwa bafite n’abana.
Ni ikibazo kigaragazwa by’umwihariko n’abazindukira ahazwi nko kuri “Komezamabuno” cyangwa ku ndege mu duce dutandukanye muri aka karere.
Abenshi baba bitwaje ibikoresho birimo amasuka, udutezo( udusuka bateza imyaka) inkonzo, imihoro, amapompe atera imiti n’ibindi, ababakeneye bakaza kuhabashaka bitewe n’akazi ashaka kubaha.
Nyirarugendo Thacienne ni umwe mubo twahasanze yagize ati ” Saa moya nari nageze aha, uje gushaka abakozi njye akansiga kuko mpetse umwana, batwaye ibyiciro nka bitatu nsigara, nyamara nzi gukora nkanatanga umubyizi ugaragara mfite n’umwana, ntibakarobanure kuko twese dufite imbaraga kandi tuzi guhuza akazi no kuba dufite abana kakagenda neza.”
Itangishatse Marianne nawe ati ” Baraducagura tugasigara da! Ngo ni uko dufite abana nyamara hari n’abo turusha gutanga umusaruro kandi dufite n’abana, n’iyo ugize amahirwe bakakaguga baguhemba make kuyo abandi badafite abana bakorera, batugirire icyizere kuko dufite ubushobozi bwo kubihuza umwana ntagire ikibazo natwe tugatanga umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald avuga ko icyo kibazo bagitekerejeho ni’Akarere, aho mu kugikemura bagiye kubaka andi marerero ku buryo ababyeyi nk’aba bazajya babona aho basiga abana hari n’ababasigarana bityo bagakora batekanye.
Yagize ati “ Dufite abafatanyabikorwa benshi dushaka gufatanya mu gikorwa cyo kubaka amarerero, no haruguru y’Akarere hari aho rizubakwa ndetse no ku isoko ry’ibiribwa rya kariyeri ririmo kubakwa nirimara kuzura naho tuzateganya ahagomba kujya irerero, ku buryo abana bazajya babona aho basigara bafite n’abo barikumwe, ababyeyi babo bakore batekanye.”
Muri gahunda ya Leta NST1, Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko ibikorwa by’amarerero hirya no hino byashyirwamo imbaraga ku buryo bahabwa ibikoresho bikenerwa birimo ibitabo, imfashanyigisho, kongerera ubushobozi abita ku bana, ibikorwaremezo by’ibanze n’ibikenerwa byose kandi iyi gahunda ikagera ku bana bose bari ku myaka kuva kuri zeru kugeza kuri itandatu y’amavuko.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
- Advertisement -
UMUSEKE.RW i Musanze