Amerika n’u Bufaransa bihanangirije Israël

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamal Harris, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bihanangirije Israël kutazahirahira itera umujyi wa Rafah muri Gaza kuko yazashinjwa ibyaha by’intambara.

Ni mu gihe intambara ikomeje guca ibintu muri Palestine mu Ntara ya Gaza aho abasirikare ba Israël barwana n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas.

Ni kuva mu Ukwakira kwa 2023 nyuma y’uko abo barwanyi binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bagashimutwa, bigatuma ubutegetsi bwa Israël butangiza ibikorwa bya Gisirikare byiswe ibyo kwihorera no gutanga isomo.

Ubu amahanga yose ari kwihanganiriza Israël kutazahurahira igaba ibitero mu mujyi wa Rafah wahungiyemo abaturage barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane.

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamal Harris, ku ya 24 Werurwe aganira n’ikinyamakuru ABC news, yavuze ko Israël igerageze kongera ibitero mu Mujyi wa Rafah byaba ari amakosa akomeye kuko hari abaturage benshi badafite aho bajya.

Aya magambo ya Kamal Harris yashimangiwe na Perezida Macron wavuze ko ubutegetsi bwa Benjamin Netanyahu buramutse buteye umujyi wa Rafah bwaba buri gukora ibyaha by’intambara.

Umuryango w’Abibumbye, UN, uherutse gutangaza ko kugeza ubu umujyi wa Rafah uri ku mupaka wa Palestine na Misiri utuyemo abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane kandi warahoze ubamo abantu ibihumbi 250.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW