Barishimira gahunda yo gukoresha ikoranabunga mu gukingira abana

Ubusanzwe iyo umubyeyi akimara kubyara umwana ahabwa urukingo rwa mbere, agahita akorera n’ifishi iriho ingengabihe y’uko azakomeza kumukingiza izindi nkingo agomba kuzakingirwa kugeza azisoje zose.

Kuri ubu uburyo bwo gukora aya amafishi bwamaze guhindurwa, businbuzwa ikoranabuhanga aho iyo umwana amaze gukingirwa umubyeyi ahita abona ubutumwa bugufi kuri telefone bumwereka ko umwana we yakingiwe.

Abona n’andi makuru y’uko azakomeza gukurikiza amabwiriza yo kumukingiza izindi nkingo zisigaye.

Ni ibintu ababyeyi bafashe nk’ibijyanye n’igihe u Rwanda rugezemo cyo gukoresha ikoranabuhanga muri byose, ndetse bemeza ko ari uburyo bwo kubika amakuru y’inkingo abana babo bahabwa mu buryo bwizewe.

Mukansanga Noella yagize ati” Iri koranabuhanga riziye igihe bijyanye n’aho Igihugu cyacu kigeze, mbere washoboraga guta ifishi y’umwana bitewe no guhora wimuka, cyangwa igatakarana n’ibindi byangombwa.

Mujawamariya Deborah wo mu Karere ka Musanze nawe ati” Buriya ibiza ntibiteguza inzu ishobora gushya ifishi y’umwana ikabigenderamo, icyo gihe irazimira ukabura amakuru y’inkingo zari zisigaye bikagutwara igihe kongera kuyibona, none ubu byose ni kuri telefone”

Umuyobozi wa gahunda y’Igihugu y’ikingira muri RBC, Sibomana Hassan agaragaza ko iyo gahunda yaje igamije gukoreshwa mu kubika amakuru y’ikingirwa ry’umwana ku buryo bwizewe, ndetse no kugabanya ikiguzi kinini cyajyaga gitakara mu gukoresha aya mafishi.

Yagize ati” Turimo kubihindura aho umwana umaze gukingirwa umubyeyi we ahita abona ubutumwa kuri telefone, akabona umuyoboro umuha ikarita iriho amakuru yose y’uko azabona inkingo agenerwa.”

Akomeza agira ati ” Ikindi twiteze kuri iri koranabuhanga n’ubwo ari uburyo bwo kubika amakuru yizewe igihe kinini, bizanagabanya ikiguzi kinini cy’amafaranga yagenderaga mu gukoresha aya makarita, aho hagendaga arenga Miliyoni 300 buri mwaka.”

- Advertisement -

Kugeza ubu mu Rwanda ibikorwa by’ikingira ry’abana riri ku gipimo cyiza, aho abana bahawe inkingo zose uko zagenwe bageze kuri 96%, hakaba hakomeje gukorwa ubukangurambaga bwo kugira ngo aba bangana na 4% mu mibare barenga ibihumbi 10 nabo bagerweho n’inkingo kuko zihari.

Buri mwaka biteganywa ko abana ibihumbi 360 bavuka ari bazima bagomba guhabwa inkingo zose bagenerwa uko ari 6 kuva umwana akivuka, afite ukwezi n’igice, amezi abiri n’igice, amezi atatu n’igice, amezi atandatu, amezi icyenda kugeza ku mezi 15.

Barishimira uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukingira abana

Umuyobozi wa gahunda y’Igihugu y’ikingira muri RBC Sibomana Hassan

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze