Basketball: Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Ghana

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abakina ari batatu mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 yerekeje muri Ghana mu mikino ya All African Games 2023.

Mu gitondo cyo ku ya 17 Werurwe nibwo iyo kipe yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Iyo kipe yahagurutse ari abakinnyi umunani batarengeje imyaka 23 barimo abahungu bane: Kwizere Hubert Sage na Uwitonze Justin bombi basanzwe bakinira REG Basketball Club, Lukwangwa Mugalu Mike ukinira Orion BBC na Twizeyimana Cyiza Nshuti Chandelier ukinira Kepler Basketball Club.

Mu bakobwa ikipe y’Igihugu yajyanye Mwizerwa Faustine wa REG BBC, Dusabe Jane wa The Hoops, Akaliza Nelly wa Kepler Basketball Club na Uwimpuhwe Violette wa IPRC Huye.

Iyi kipe yajyanye na Mutokambali Moise nk’umutoza mukuru. U Rwanda ruri mu Itsinda A, aho ruzatangira irushanwa ku ya 19 Werurwe ikina na Côte te D’Ivoire na Central Africa.

Imikino ya All African Games muri Basketball y’abakina ari batatu izabera i Accra muri Ghana guhera tariki ya 18 kugeza 22 Werurwe 2024, hakaba hitezwe amakipe 16 mu bagabo n’abagore.

Ikipe y’Igihugu y’Abahungu bagiye
Ikipe y’Igihugu y’Abakobw yagiye
Bahagurutse mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW