Burera: Batewe impungenge n’ibagiro ribagira inyama hasi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ibagiro ribagira inyama hasi, mu mwanda ukabije aho bafite impungenge zo kuhandurira indwara zituruka ku buziranenge butuzuye bw’izi nyama.

Iyo ugeze mu Murenge wa Butaro mu isantere ya Rusumo niho hari iri bagiro bigaragarira amaso ko rifite umwanda ukabije ndetse haba hari umunuko wumvikana cyane uterwa n’amazi mabi avanze n’amaraso n’indi myanda biva ku matungo yabazwe.

Umwe muri aba baturage batabaza yagize ati: “Urabona hari ibizi biretse hano, amasazi, umunuko ukabije biterwa n’iri bagiro ribagira hasi hari umwanda, biteye inkeke kandi byatera uburwayi ntibwabura bitewe nuko abaturage baza kuhagura inyama bakajya kuzirya.”

Undi nawe ati “Ikinuko kiri hano giteye ikibazo, reba uburyo barimo kubagira hasi nubwo ari ku isima ariko nta suku ihari, nawe urimo kubibona. Turasaba ko byakwitabwaho uyu mwanda uri muri iri bagiro ugakumirwa ubuzima bw’abaturage butarajya mu kaga, ni ukubura uko tugira ubundi twazicikaho.”

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Butaro, Kayitsinga Faustin avuga ko batakwihanganira umwanda bityo ngo bagiye gukora igenzura ndetse iri bagiro bari hafi kuryimurira ahandi kubera ko rishaje.

Yagize ati “Icyo twavuga ni ibagiro rishaje rizimurwa mu bihe biri imbere, hariya niho bari kuba bifashisha. Ku kijyanye n’ikibazo cy’umwanda nta muntu wacyihanganira, tugiye kubikurikirana ndeste nibiba na ngombwa tuzabahana kugira ngo himakazwe isuku inogeye abaturage.”

Mu bindi biteye aba baturage impungenge nuko iri bagiro riri hagati mu rujya n’uruza rw’abantu, aho usanga hari umunuko ukabije cyane ngo bashobora gukuramo uburwayi, ariyo mpamvu basaba ko hatunganywa rikagira aho kubagira hasukuye n’aho imyanda igomba kujya ku buryo itateza ikibazo.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Burera