Congo ishinja u Rwanda ubushotoranyi ntizizihiza umunsi wa Francophonie

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko kuri ubu itazizihiza  Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango wa Francophonie ivuga ko ari ukubera ‘Ubushotoranyi bw’u Rwanda’ muri iki gihugu.

Congo mu bihe bitandukanye yakomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu iyi leta. Icyakora uRwanda rukabyamaganira kure.

Kuri uyu wa mbere ubwo  hitegurwaga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie, utegerejwe ku wa 20 Werurwe 2024, RDCongo yatangaje ko ibyo birori bitazaba.

MABIALA Ma-Umba, Ukuriye ibikorwa byo gutegura uyu munsi akaba n’uhagarariye umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa muri Congo , yavuze ko “ Uyu munsi utazizihizwa ariko ari umwanya mwiza kugaragariza ibibazo bya Politiki abagize umuryango wa Francophonie bahura na byo  , n’uruhare rw’ubuyobozi bwa Francophonie n’  uko Congo yagiramo inyungu .”

Avuga ko uzasimbuzwa ikiganiro kizaca kuri televiziyo y’Igihugu kivuga “ Francophonie Dushaka . Iki kiganiro kizaba kuva ku wa 18,19,20 Werurwe 2024.

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo,Christophe Lutundula, akazatambutsa ubutumwa muri icyo kiganiro, tariki ya 20 Werurwe 2024.

Leta ya Congo ishinja umunyamabanga Mukuru wa OIF, umunyarwanda Louise Mushikiwabo kubogamira ku Rwanda ku bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Umwaka ushize Louise Mushikiwabo yari ategerejwe muri Congo  mu birori by’imikino ya Francophonie ariko ntiyaboneka.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -